Minisanté Irashaka Gukorana Na Minisiteri Y’Ubuzima Ya Cuba

Dr.Sabin Nsanzimana uyobora Minisiteri y’ubuzima n’itsinda ayoboye bari muri Cuba mu biganiro na bagenzi babo bo muri Minisiteri y’ubuzima ngo barebe uko hatangizwa imikoranire.

Iyi mikoranire izaba ishingiye ku guteza imbere ubuvuzi, kwigisha abaganga n’ubushakashatsi mu by’imiti.

Ku rubuga rwa X rwa Minisiteri y’ubuzima handitseho ko impande zombi zasinyanye amasezerano y’imikoranire mu nzego zavuzwe haruguru.

Cuba na Israel nibyo bihugu bizwiho kugira abaganga benshi kurusha ibindi ku isi.

- Advertisement -

Ni igihugu kandi gishora amafaranga menshi mu rwego rw’ubuzima kubera ko imibare yo mu mwaka wa 2024 yerekana ko cyashoye byibura 11.4% by’ingengo yose y’imari y’igihugu.

Ni amafaranga aruta ayo ibihugu byinshi byo ku mugabane w’Amerika y’Epfo( harimo na Brazil) bishora muru uru rwego.

Cuba irusha Leta zunze ubumwe z’Amerika umubare w’abaganga kubera ko ifite abaganga icyenda ku baturage 1000 mu gihe i Washington ho babara abaganga 2.3 ku baturage 1000.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana, UNICEF, rivuga ko Cuba ari cyo gihugu cye mbere ku mugabane iriho kita ku bana, ingimbi n’abangavu ntibicwe cyane n’uburwayi cyangwa ngo barwaragurike bya hato na hato.

Nk’ubu imibare y’iri shami ivuga ko mu mwaka wa 2023 abana bane ku bana 1000 bo muri Cuba ari bo bapfaga bataragira imyaka itanu y’amavuko.

Ni umubare uri ku rwego rw’iyindi yo mu bihugu bizwiho amajyambere aruta aya Cuba.

U Rwanda narwo ruri mu nzira nk’iyo.

Rushimirwa imbaraga rwashyize mu kugabanya imfu z’abana bapfaga batarageze imyaka itanu n’ababyeyi bapfa babyara ndetse na malaria yaragabanutse ku kigero cya 90 nk’uko biherutse gutangazwa na RBC.

Ubwandu bwa SIDA nabwo bwaragabanutse ubu buri kuri 3%.

Ikibazo cy’ubuzima gihanganyikishije muri iki gihe ni icy’indwara zitandura ziterwa ahanini n’imibereho y’ab’ubu.

Izi zirimo za cancer, umuvuduko w’amaraso, umutima n’izindi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version