Nyungwe Marathon: Isiganwa Muri Nyungwe N’Amaguru

Mu mpera z’Icyumweru kizarangira taliki 10, Werurwe, 2024,  mu ishyamba rya Nyungwe hazabera isiganwa ku maguru ryiswe Nyungwe Marathon. Abariteguye bavuga ko nta gihembo icyo ari cyo cyose zkizahabwa uwa mbere cyangwa bake bazamukurikira, ahubwo ngo ni isiganwa ryo kureba ibyiza by’iri shyamba, abantu bakagenda baganira bakamenyana.

Iri siganwa hari abarikoraga mu bihe byatambutse ariko bakabikora ari bake.

Icyakora kuri iyi nshuro biteganyijwe ko baziyongera. Rizaba kuri uyu wa Gatandatu taliki 09, Werurwe, 2024.

Abazarirangiza neza bazahurira ahantu basangire burusheti na byeri, babobeze ibihaha.

- Advertisement -

Muri uko kuganira bazanamenyana, abafite uko batangira imikoranire babonereho umwanya.

Iri siganwa ryatangijwe n’uwitwa Eric Pohlman.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version