Minisanté Irashaka Kongera Abiga Ubuvuzi Mu Gihe Ababukoramo Bataka

Mu rwego rwo gutuma urwego rw’ubuzima mu Rwanda rutera imbere kandi bikagirira akamaro Abanyarwanda muri rusange, Minisiteri y’ubuzima ivuga ko igiye kongera umubare w’abaforomo, ababyaza n’abajyanama b’ubuzima.

Intego ni uko mu myaka ine iri imbere bazaba bikubye kane.

Ubusanzwe umuganga [wo mu buvuzi busanzwe] yagombaga kwita ku baturage 1000 kandi ubundi byibura abantu batanu bo mu buzima ari bo bagomba kwita ku baturage bangana kuriya.

Umujyanama muri Minisiteri y’ubuzima witwa Théophile Dushime yabwiye baganzi bacu ba  The New Times ko mu by’ukuri u Rwanda rukeneye abaganga, ababyaza, abaforomo n’abajyanama b’ubuzima benshi.

- Advertisement -

Dushime ati:” Turi gusubiramo ibyemezo byari byarafashwe mbere kugira ngo harebwe uko abiga ubuvuzi muri Kaminuza zacu bakwiyongera bakazavamo abazakora mu nzego zitandukanye z’ubuzima.”

Icyo Minisiteri y’ubuzima irangamiye ni uko mu buvuzi hajya harangiza abanyeshuri bari hagati ya 2000 n’abanyeshuri 8000 buri mwaka.

Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa postes de santé 1,247, ibigo nderabuzima 512, ibitaro 40 by’Uturere, ibitaro bine(4) by’Intara, n’ibitaro umunani(8) by’icyitegererezo ku rwego rw’igihugu.

N’ubwo Guverinoma ifite umugambi wo kongera umubare w’abiga ubuvuzi, ku rundi ruhande, ababyaza n’abaforomo basaba Leta kuzamura urwego rw’imibereho yabo kuko ngo bavunika bagahembwa intica ntikize!

Umuyobozi w’Urugaga rw’abaforomo n’ababyaza mu Rwanda witwa André Gitembagara yabwiye itangazamakuru ko bikwiye ko Leta yita ku babyaza n’abaforomo kuko bagira uruhare rutaziguye mu kuvuka no kubaho kw’impinja kandi na ba nyina bakarindwa gupfira ku kiriri.

Yemeza ko hari bamwe mu babyaza n’abaforomo b’abahanga bahitamo gushaka akazi mu mahanga nko muri Canada no mu Bwongereza bityo u Rwanda rugatakaza amaboko.

Imvune no guhembwa nabi nibyo ntandaro yo kuva muri uyu mwuga cyangwa yo kujya kuwukorera hanze y’u Rwanda.

Abaforomo n’ababyaza bahembwa hagati ya Frw 120, 000 na Frw 200,000.

Impuzandengo y’amasaha bakora ni 60 mu Cyumweru kandi ubundi itegeko rivuga ko umukozi wa Leta atagomba kurenza hagati y’amasaha 40 na 45 mu Cyumweru.

Gitembagara avuga ko ibintu nibidahinduka, ababyaza n’abaforomo bazakomeza kuva muri uyu mwuga bityo u Rwanda rukazahahombera.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version