Minisanté Yahagaritse Ibarura Ryakorwaga N’Ihuriro Ry’Abavuzi Gakondo

Minisiteri y’Ubuzima yasabye Ihuriro ry’abavuzi gakondo kwirinda kubarura no guha ibyemezo abavuzi gakondo bibumbiye mu ihuriro ryabo (AGA Network Rwanda).

Bibaye nyuma y’igihe muri ryo havuzwe ubwumvikane buke buterwa n’uwo bavuga ko yirukanywe ku buyobozi kubera kurigira nk’akarima ke.

Bagenzi bacu ba UMUSEKE bavuga ko bafite amakuru ko nyuma yaho Nyirahabineza Gertulde wahoze ayoboye AGA Network Rwanda yirukanywe kubera amakimbirane yakomotse ku miyoborere mibi no kurigisa umutungo w’ihuriro, yahisemo gukora ku giti cye yisunze ubuyobozi bw’ibanze abikora mu izina ry’ihuriro yirukanywemo.

Baraperereje bamenya ko uwo Nyirahabineza yageze henshi mu Rwanda yifashisha ubuyobozi bw’ibanze ngo agaragaze amakosa ari muri bamwe mu bavuzi gakondo atangira no gukora ibarura ry’abavuzi gakondo avuga ko yatumwe na Minisiteri y’Ubuzima.

Aho bimenyekaniye, Minisiteri y’ubuzima yahise isohora ibaruwa yo ku wa 27 Ugushyingo 2023, yashyizweho umukono n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Yvan Butera, risaba Ishyirahamwe ry’abavuzi gakondo guhagarika ibarura ryakorwaga.

Muri iyo baruwa  haranditse hati: “ (…) Nshingiye kandi ku nyandiko zigaragaza amabarura ari gukorwa y’abavuzi gakondo mu bice bitandukanye by’igihugu rikozwe n’ihuriro ry’abavuzi gakondo ryitwa AGA Rwanda Network, bakifashisha inzego z’ibanze, ngo zibaterere kashe ku rupapuro ruri gukoreshwa muri iryo barura ritatangiwe uruhushya n’urwego rubishinzwe.”

Iyo baruwa ikomeza igira iti: “…Mbandikiye mbasaba ibi bikurikira: Guhagarika iri barura aho riri gukorwa mu bice bitandukanye by’igihugu, guhagarika itangwa ry’ibyemezo ku bavuzi gakondo, riri gukorwa n’iri shyirahamwe, gutesha agaciro ibyangombwa byatanzwe n’ihuriro ry’abavuzi gakondo mu Rwanda(AGA Network Rwanda), no gusaba inzego z’ibanze zatanze ibyo byangombwa ko bigarurwa ku Biro byabiteyeho kashe.”

Iri tangazo rirahagarika ibyo Ihuriro ry’abavuzi gakondo bakoraga

N’ubwo ubuvuzi gakondo bwemewe, abaganga bavuga ko ari ngombwa ko abavuzi gakondo bitondera uwo mwuga, ugakorwa n’ababiherewe uburenganzira na Minisiteri y’Ubuzima.

Ntiturashobora kuvugana na Nyirahabineza Gertulde uvugwa muri iki kibazo ngo agire icyo abitangazaho ariko igihe cyose yagira icyo abitubwiraho twabibwira abasomyi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version