AIMS-Rwanda Ikomeje Kubakira Ubushobozi Abiga N’Abigisha Siyansi

Mu rwego rwo gufasha Leta y’u Rwanda mu muhati wayo wo kubakira ubushobozi abarimu n’abanyeshuri biga siyansi, Kaminuza Nyafurika y’imibare na siyansi, African Institute of Mathematical Sciences, AIMS, yaraye ihaye abo mu ishuri ry’i Rubavu ibikoresho bakenera mu kwiga siyansi n’ikoranabuhanga.

Ibyo bikoresho babyita science kits, bikaba byarahawe ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi kugira ngo kizabihe ibindi bigo.

I Rubavu byahawe abo mu kigo cyitwa  Groupe Scolaire Amahoro Anglican de Rubavu, bikaba byarakozwe muri gahunda ngarukamwaka bita Teacher Training Program igamije guha abarimu ubumenyi n’ibikoresho bizima bibafasha kuzamura urwego rw’umwuga wabo.

Leta y’u Rwanda isanzwe ikorana n’iki kigo mu kuzamura ubumenyi bwa siyansi n’ikoranabuhanga, by’umwihariko mu bakobwa.

- Advertisement -

Ikigo cy’igihugu cy’uburezi, Rwanda Basic Education Board (REB), nicyo gikorana na AIMS muri uyu mujyo.

Ikigo MasterCard Foundation nacyo gifatanyije na Leta y’u Rwanda mu guteza imbere uyu mushinga ugamije ko ibyo Abanyarwanda bazakora byose mu myaka iri imbere bizaba byifashisha ikoranabuhanga.

Ni muri uyu mujyo AIMS Rwanda, REB na MasterCards baraye bashyikirije abanyeshuri ba Groupe Scolaire Amahoro Anglican iri mu Karere ka Rubavu ibikoresho by’ikoranabuhanga ngo bazabyifashishe mu masomo yabo.

Umuyobozi mukuru AIMS Rwanda, Prof Sam Yala yavuze ko ubusanzwe ubumenyi muri siyansi ari ishingiro ryo kugera kuri byinshi, gutekereza mu buryo bwagutse no kumenya guhanga udushya.

Prof Sam Yala

Yala avuga ko iyo abantu batangiye kwiga ikoranabuhanga cyangwa ubumenyi ubwo ari bwo bwose hakiri kare, bituma bakura bakunda kwiga, bikazababera impamba mu myigire yabo y’ejo hazaza.

Prof Yala ati: “ Duharanira ko abana bacu batangira kumenya gukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga bakiri bato kuko bituma bazavamo abahanga bakomeye b’ejo hazaza. Ibikoresho tubahaye si ibyo gukinisha ahubwo ni ibyo kuzamura ubumenyi bwabo.”

Abanyeshuri bo muri Groupe Scolaire Anglican Amahoro basanzwe biga ibinyabutabire, ubugenge n’ibinyabuzima kandi kwiga aya masomo bisaba gukora imyitozongiro(practice) myinshi.

Umuyobozi w’Ikigo, REB, gishinzwe guteza imbere uburezi, Dr. Nelson Mbarushimana yashimye abahaye abana biriya bikoresho kuko bizatuma baba indashyikirwa mu kwiga no gutsinda amasomo y’ubumenyi na siyansi.

Ibi kandi biri mu byo umwe muri aba bana ashima, uwo yitwa Emelyne Uwamahoro.

We avuga ko kwigishwa siyansi n’abarimu b’abagore bimutera imbaraga zo kuzaminuza mu masomo yabo.

David Rugangirwa uyobora Mastercard Foundation mu Rwanda avuga ko ikigo akorera kizakomeza gukorana na Leta y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo mu kuzamura ireme ry’uburezi muri siyansi no mu bumenyi busanzwe hagamijwe impinduka zirambye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version