Ngirente Asanga Imibereho Y’Abatuye EAC Ikwiye Kurushaho Gutezwa Imbere

Ubwo yafunguraga inteko rusange y’Abadepite bagize Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr. Edouard Ngirente yavuze ko ibihugu by’aka Karere bikwiye gukorana kugira ngo imibereho y’abagatuye irusheho kuba myiza.

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yari ahagarariye Perezida Paul Kagame mu gutangiza iyi nteko.

Avuga ko abatuye uyu muryango bategereje byinshi ku bawuyobora kugira ngo kuba ibihugu byarawihurijemo bibagirire akamaro, bitume imibereho yabo irushaho kuba myiza.

Yasabye abari bamuteze amatwi gukoresha neza umutungo w’uyu muryango, byose bigakorwa mu nyungu z’abatuye EAC.

Umuyobozi wa Guverinoma y’u Rwanda yashimye ko mu myaka 18 ishize hatangijwe za gasutamo zihuriweho n’ibihugu bigize uyu muryango hari umusaruro wabonetse.

Avuga ko ibi byatumye ubucuruzi mu bihugu biwugize buzamuka buva kuri miliyari $5.8 mu mwaka wa 2013 bugera kuri miliyari $10.9 mu mwaka wa 2022.

Abagize EALA bari mu Rwanda kuva taliki 23, Ugushyingo kuzageza taliki 07, Ukuboza, 2023.

Abagize EALA
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version