Minisiteri Y’Uburezi Yakuyeho Agahimbazamusyi K’Abarimu, Umuhanga Ati: “ Ntibyari Bikwiye”

Min Dr Valentine Uwamariya amaze gusinya ariya masezerano

Minisiteri y’uburezi yatangaje ko agahimbazamusyi abayobozi b’ibigo bya Leta bakaga ababyeyi kavanyweho. Ababyeyi babyishimiye bavuga ko ari ikindi kintu cyerekana ko Guverinoma ibitaho.

Icyakora hari umuhanga mu by’uburezi uvuga ko agahimbazamusyi ka mwarimu kadakwiye kuvanwaho kuko ari we shingiro ry’uburezi n’ubuzima bw’igihugu muri rusange.

Dr. Valentine Uwamariya avuga ko iki cyemezo Minisiteri yagifashe mu rwego rwo ‘guca akajagari’ kari kamaze iminsi kagaragara mu gushyiraho ingano y’amafaranga agize agahimbazamusyi ibigo byakaga ababyeyi.

Yavuze ko hari n’aho ibigo byakaga Frw 150,000 ku mubyeyi.

- Kwmamaza -

‘Agahimbazamusyi’ mu bigo by’amashuri ya Leta ni amafaranga y’ishimwe yagenerwaga abarimu atanzwe n’ababyeyi.

Buri kigo cy’ishuri ku bwumvikane n’ababyeyi cyashyiragaho amafaranga runaka.

Ikibazo cyari uko hari bamwe mu bayobozi b’ibigo bavugwagaho gukorana n’abayobozi ba Komite z’ababyeyi bagashyiraho amafaranga ababyeyi bagomba gutanga, utayatangiye igihe umwana we akagira ibyo yimwa harimo no kwirukanwa akazagaruka ku ishuri ayazanye.

Hari n’ababuzwaga gufatira ku ishuri amafunguro yo ku manywa.

Ababyeyi babibonagamo akarengane.

Ibyo hamwe n’ibindi,  biri mu byatumye Minisiteri y’uburezi ikuraho ako gahimbazamusyi kuko katavugwaho rumwe n’ababyeyi.

Si agahimbazamusyi gusa katangwaga n’ababyeyi kuko hari n’indi misanzu ababyeyi batanga mu gufasha abana gufatira ifunguro ku ishuri, uwo gusana inyubako z’ibigo by’amashuri n’indi.

Impunguke mu by’uburezi hari uko ibibona…

Frank Shumbusho ni umwe mu bize iby’uburezi. Avuga ko gukuraho agahimbazamusyi  kagenewe mwarimu ari ikintu ‘kidakwiye.’

Yabwiye Taarifa ko n’ubwo mwarimu yongererewe umushahara ndetse hakaba hari amafaranga Leta yashyize mu kigega Umwarimu SACCO ngo yunganire abarimu bashaka inguzanyo, amafaranga mwarimu ahembwa akiri make.

Avuga ko mwarimu ari umuntu w’ingirakamaro, ko imibereho ye ikwiye kuzamurwa uko bishoboka kose.

Ati: “ Ni gute umuyobozi wa Banki usanzwe uhembwa Miliyoni Frw 5 ahabwa agahimbazamusyi ariko mwarimu uhembwa Frw 200,000 cyangwa munsi yabyo ntagahabwe kandi ari we ubuzima bwose bw’igihugu buba bushinzeho imizi? N’ubwo hari amafaranga Leta yongereye mwarimu ku mushahara, n’ako gahimbazamusyi nakomeze agahabwe.”

Frank Shumbusho

Ku rundi ruhande, Frank Shumbusho avuga ko abarimu nabo bagomba gukora cyane bagatanga umusaruro kugira ngo umubyeyi abone ko agahimbazamusyi [atanga] kataba impfabusa.

Yavuze ko kuba hari akajagari kagaragara mu mitangirwe y’agahimbazamusyi mu bigo bya Leta biterwa n’uko nta murongo Minisiteri y’uburezi yashyizeho ngo ukurikizwe kuri iyo ngingo.

Yemera ko iyo hari umurongo ugaragara ku ngingo iyo ari yo yose, bituma ishyirwa mu bikorwa ryayo rikorwa neza.

Ati: “ Ubundi agahimbazamusyi ubwako  ntacyo gatwaye ahubwo ikibazo ni uburyo bugena uko gakwiye gutangwa budahari ngo bube bushingiye kuri politiki y’uburezi”.

Avuga ko Minisiteri y’uburezi yagombye gushyiraho amabwiriza asobanutse arimo n’ingingo y’uko abana batagomba kugerwaho n’ingaruka z’uko agahimbazamusyi katanzwe nabi.

Ku ngingo y’uko hari ababyeyi bavuga ko agahimbazamusyi ari kanini kandi ibintu bikaba bitifashe neza ku isoko, Shumbusho avuga ko ibyo ari urwitwazo kubera ko hari ababyeyi benshi batarara byeri, abandi buri gitondo bakabyukira ku ikawa.

Avuga ko ababyeyi baramutse bumvise ko agahimbazamusyi ari inshingano yabo, bakumva ko kagomba kuza mu bigize igenamigambi ryabo, kugatanga bitababera umutwaro.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version