Umujyi Wa Kigali: Inzu 27,000 Ziri Mu Manegeka

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje kugeza ubu hari inzu 27,000 zugarijwe no kuba zasenywa n’ibiza kubera ko zubatswe mu manegeka.

Ziherereye mu mirenge 35 igize uturere dutatu tw’Umujyi wa Kigali.

Iby’iki kibazo biherutse kugarukwaho n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imiturire n’ibikorwaremezo witwa Mérald Mpabwanamaguru mu kiganiro ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buherutse guha abanyamakuru.

Cyabaye taliki 17, Mata, 2023 kibera ku Biro by’Umujyi wa Kigali.

- Advertisement -

Mpabwanamaguru yavuze ko hari ibibanza 24,404 byabaruwemo inzu 27,000 ziri ku manegeka.

Amanegeka ni ahantu inzu ziba zubatswe mu buryo buteje akaga abazituyemo.

Ni akaga gashobora guterwa no gusenyuka kwazo kubera impamvu zitandukanye zirimo inkangu, imyuzure n’ibindi biza.

Muri zo habamo inzu zubatswe muri metero 10 uvuye ku gishanga kandi iyi ntera ni nto cyane.

Imiturire nk’iyi iterwa n’uko abubatse izo nzu baba barabikoze mu kajagari, hadakurikijwe ibyo igishushanyo mbonera kigena.

Mérald Mpabwanamaguru avuga ko igiteye inkeke kurushaho ari uko kugeza ubutabazi ku bantu batuye aho hantu bigorana cyane.

Biterwa n’uko nta mihanda ikoze neza igera muri ako gace iba yarateguwe, ntahabe hari imiyoboro y’amazi imeze neza bityo imihanda ikangirika.

Icyakora Leta y’u Rwanda ibinyujije mu Mujyi wa Kigali n’abandi bafatanyabikorwa yatangiye kandi ikomeje gushyiraho ibikorwaremezo bivuguruye.

Ni mu rwego rwo gukumira ndetse no kugabanya ibyago bishobora kugera ku batuye ahantu hateje akaga.

Mérald Mpabwanamaguru ati: “ Ingamba zafashwe mu myaka yashize zatumye umubare w’inzu zinegetse ugabanuka.”

Mu bihe bitandukanye hari abaturage bimuwe mu bice biteje akaga bahoze batuyemo bajyanwa ahandi.

Mu mwaka wa 2018 habaye igikorwa cyo kubavana mu manegeka ku ngufu.

N’ubwo hari bamwe byababaje ariko ntibatinze kubona ko ibyabakorewe ari bo byagiriye akamaro.

Muri uwo mwaka haguye imvura nyinshi yangije byinshi k’uburyo iyo isanga abo bantu mu gishanga igihugu cyari bucure imiborogo.

Hagati aha mu mwaka wa 2023, Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali buri gukora k’uburyo amazi yarengaga inkombe akajya kwangiriza abatuye ibice bya Biryogo, Mpazi, Nyagatovu na Gatenga acibwa intege.

Abatuye ibi bice basabwa kuzirika ibisenge, bagashyiraho imireko ifite ahantu iganisha amazi hameze neza kandi ababona ko ibyo bitashoboka, bakimuka.

Amakuru avuga ko ibikorwa byo gutuza abaturage mu buryo butabashyira mu kaga byateguriwe ingengo y’imari ya Miliyari Frw 76.

Ibyo bikorwa bizibanda mu gukora imihanda ifite imiyoboro migari y’amazi, ifite aho abanyamaguru baca, amatara ku mihanda, n’ibindi bikorwa bigira akamaro mu kurinda ibidukikije.

Bizakorwa mu bice bya Mpazi muri Nyarugenge, Gatenga muri Kicukiro na Nyagatovu na Nyabisindu muri Gasabo.

Indi mishinga Umujyi wa Kigali ufite ni uwo gutunganya ibice bikunda kwibasirwa n’imyuzure birimo Rwampara, Rugunga, Kinamba, Kanogo, ahahoze ari Cadilac, Kiruhura n’ahitwa Prince House.

Hari ibyuma by’ikoranabuhanga bizashyirwa muri ibyo bice kugira ngo bijye bikurura amakuru y’ubukana umwuzure uzaba ufite bityo bitange intabaza, abantu bamenye icyo bakora hakiri kare.

Ibyo byuma bizajya bitanga ayo makuru buri minota 15.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version