Kuva yemezwa ko ari we uzahagararira u Bufaransa mu Rwanda, Bwana Antoine Anfré nibwo bwa mbere yahuye na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta.
Yamugejejeho impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye mu Rwanda.
Ku rukuta rwa Twitter rwa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda handitseho ko Biruta na Anfré baganiriye uko umubano w’ibihugu byombi wazatezwa imbere kurushaho n’inkingi wazibandaho.
Antoine Anfré afitanye amateka n’u Rwanda…
Uyu mugabo w’imyaka 58 y’amavuko mu myaka ya 1990 yari ashinzwe ishami rya Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Bufaransa( Quia d’Orsay) ryari rishinzwe ibibazo bireba Afurika na Madagascar( Diréction des Affaires Africaines et Malgaches).
Icyo gihe hari inyandiko yanditse ndetse zikubiye muri raporo y’uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi yasohowe n’abanyamateka bari bayobowe na Prof Duclert aho Anfré yavuguruzaga ibyo abahoze bamuyobora bavugaga kuri Front Patriotique Rwandais.
Antoine Anfré agaragara muri raporo Duclert inshuro 36.
Mu nyandiko za Anfré hari aho yasabaga ubutegetsi bwa Paris guhindura politiki bwari bufitiye u Rwanda, akabusaba ko bwarekera aho gufasha ubutegetsi bwa Habyarimana Juvénal.
Ibi ariko ntibyamuhiriye kuko, nk’uko bigaragara muri raporo Duclert, yaje kwirukanwa, ntiyakomeza kuyobora bya biro twavuze haruguru.
Nyuma, ni ukuvuga nyuma hafi y’imyaka 10, Antoine Anfré yaje kugirwa Ambasaderi w’u Bufaransa muri Niger ariko naho aza kuhava nyuma yo kutabona ibintu kimwe n’ubutegetsi bw’i Niamey.
Anfré yakoze igihe kinini kandi mu nzego zitandukanye zo muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Bufaransa.
Aherutse kwemezwa na Guverinoma y’u Rwanda ko ari we ugomba guhagararira u Bufaransa mu Rwanda.