Minisitiri Dr Ngamije Agiye Gutumizwa n’Abadepite

Inteko Rusange y’Abadepite yemeje ko Minisitiri w’Ubuzima Dr. Ngamije Daniel azayigaragariza ingamba zijyanye n’ikoreshwa ry’itabi mu gihugu, by’umwihariko uburyo bwo kumenya ibipimo bigize itabi ry’igikamba.

Ni umwe mu myanzuro yemejwe nyuma yo kugezwaho raporo ya Komisiyo y’Imibereho y’abaturage, ku ishyirwa mu bikorwa ry’Itegeko ryo kugenzura imikoreshereze y’itabi.

Iryo tegeko ryo mu 2013 riteganya ko isegereti ryemewe ku isoko mu Rwanda ritemerewe kurenza mirigarama 15 za “goudron”, mirigarama 1.5 ya “nicotine ” na mirigarama 15 za “monoxide de carbone”.

Nyamara Perezida wa Komisiyo, Depite Uwamariya Odette, yavuze ko ubwo bateguraga raporo basanze ubucuruzi bw’itabi ry’igikamba budakurikiranwa, mu gihe hari abavuga ko gikaze kuko ari cyo gitunganywamo itabi ryo mu nganda.

- Kwmamaza -

Mu myanzuro yahise yemezwa harimo gusaba Minisitiri w’Ubuzima “kugaragarariza inteko ishinga amategeko – umutwe w’abadepie – ingamba zihuse zatuma ibipimo bigize itabi ry’igikamba mu gihugu bimenyekana, mu rwego rwo kugabanya ingaruka ku barikoresha. Ibyo bigakorwa mu gihe kingana n’amezi atatu.”

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, WHO, rigaragaza ko kunywa itabi bihitana abantu miliyoni 8 buri mwaka. Si abarinywa gusa, kuko umwotsi batumura utera ibibazo byica abantu miliyoni 1.2 buri mwaka.

Mu gutanga ibitekerezo, Depite Murebwayire Christine yavuze ko hari n’uruhare rukwiye kubazwa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, ikerekana uburyo bwo guhinga itabi, ikazana n’imbuto z’itabi ritica.

Ati “Iyo ugiye kureba, kera bahingaga itabi rikaze, ubu i Bugoyi bahingayo itabi ryitwa Nyirakinimba, ni itabi rifite isoko rinini cyane muri iki gihugu ndetse riranasohoka rikajya hanze y’iki gihugu.”

“Ariko buriya MINAGRI yerekanye uburyo bazana irindi tabi ritica cyane, ridafite za ‘nicotine’ nyinshi cyane n’ibindi bibi mu itabi, byarushaho kuba byiza kugira ngo ubuzima bw’abanyarwanda burengerwe, atari uburyo bwo kubashishikariza kurinywa, ahubwo ari ukugabanya itabi rikaze.”

Yatanze urugero rw’uburyo mu minsi yashize abantu banywaga inzagwa mbi, ariko ubu hashyizweho inganda zizitunganya kandi zigenzurwa buziranenge.

Yakomeje ati “Abagore benshi ubungubu barya ubugoro kandi ubugoro bukozwe mu itabi, ugasanga abatanywa n’ubwo bugoro baranywa ibibabi by’itabi bashyizemo umunyu, bagashyira mu menyo.”

“Birica amenyo, bikica abana batwite, bikica ubuzima, izi minisiteri nizirusheho gukorna barebe ukungu barengera abanyarwanda.”

Depite Uwamariya Odette yavuze ko ubwo baganiraga na Minisiteri y’Ubuzima yabagaragarije ko yasabye Ikigo Gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n’Imiti, Rwanda FDA, gukora ubushakashatsi ku bipimo bya ‘goudron’, nicotine’ na monoxide de carbone’ biboneka mu itabi ry’igikamba.

Ati “Ku itabi rikorerwa mu nganda biba bihari ndetse iritujuje ibyo bipimo ntabwo ryemererwa gucuruzwa, ariko kuri iringiri birumvikana ko tugifiteho ikibazo. Akaba ariyo mpamvu bihutiye gukora ubwo bushakashatsi, ndetse banatubwira ko niburangira buzafasha.”

Nyuma y’ubushakashatsi ngo nibwo hazafatwa icyemezo niba igikamba gishobora gukoreshwa uko kimeze cyangwa niba icyemewe ari icyanyuze mu nganda, aho gishobora guhingwa n’uburyo cyahingwamo.

Hari n’ibindi bikeneye kunozwa

Muri raporo ya komisiyo hanagaragajwe ko hari amateka yagombaga gushyirwaho, agatuma itegeko rigenga ikoreshwa ry’itabi ribasha kugenzurwa uko bikwiye.

Harimo ayarebaga uko itabi rihingwa, kuricuruza, kuritumiza no kuryohereza mu mahanga, ariko ngo ntibyakozwe.

Depite Uwamariya yakomeje ati “Hari bamwe mu banyarwanda batazi itegeko kuko uretse abakirinywera mu ruhame, hari n’abatazi ububi bwaryo, aho bigaragara ko barinywa batitaye ku ngaruka ryagira ku bagore batwite n’abana bari mu nda.”

Ibyo ngo bikagaragaza ko hakenewe ubukangurambaga ku bubi bw’itabi n’ibirikomokaho, bidahariwe gusa umunsi mpuzamahanga wahariwe icyo gikorwa.

Depite Mukabalisa Germaine we yavuze ko hari aho usanga mu maduka n’amaguriro manini itabi ricururizwa hamwe n’ibindi nka bombo, ku buryo bishobora gutuma abana barigura nk’ibicuruzwa bisanzwe.

Depite Ruku-Rwabyoma we yavuze ko abanyarwanda batanywa itabi cyane nko mu bindi bihugu, ariko na bake barinywa ari ibyago kuri bose.

Yavuze ko hari imiti ifasha abantu kurireka, nk’akantu bashyira ku kuboko. Yasabye ko Minisiteri y’Ubuzima ikwiye kureba uko bene iyo miti yashyirwa ku isoko kandi ihendutse.

Ati “Ndi urugero rwiza, naragakoresheje binkoraho neza rwose, maze imyaka makumyabiri n’ingahe nararetse itabi.”

Depite Mukabalisa yanavuze ko mu Rwanda hakiri ikibazo ko umugenzi yemerewe kwinjiza itabi ryinshi mu gihugu, bitandukanye n’ahandi.

Yemerewe kwinjiza itabi ritarenze amasegereti 200, ibigoma 50 cyangwa ikilo kimwe cy’itabi, ariko ntashobora gukomatanya ibi byose. Mu bihugu bimwe muri Afurika y’Iburasirazuba bageze kuri garama 250 gusa.

Ati “Mutekereze abagenzi binjiye binjiranye ikilo cy’itabi, abagenzi tugira mu gihugu ni benshi, murumva ingano y’itabi ryaba ryinjiye.”

Depite Uwamariya yavuze ko harimo kuvugururwa itegeko rigenga itabi mu gihugu, ku buryo hari byinshi bizahindurwa.

Nubwo hagenda hashyirwaho ingamba zica intege ikoreshwa ry’itabi, nta gahunda iremezwa yo kuba ryacibwa burundu. Kugeza ubu ryemewe ku bantu barengeje imyaka 18, kandi kurinywera mu ruhame birabujijwe.

Depite Uwamariya yavuze ko guhagarika itabi ku rwego mpuzamahanga byakomeje kugira imbogamizi zishingiye ku mpamvu ebyiri zikomeye, zo mu rwego rw’ubukungu n’uburenganzira bwa muntu.

Yakomeje ati “Ni ibintu navuga duhuriyeho n’abandi, ndetse hari n’abatubwiraga ngo uyu munsi u Rwanda rufashe nk’icyemezo rukavuga ngo turabiciye ntabwo rizongera gukoreshwa, wasanga hari n’abagize impungenge zo gukomeza kumva badatekanye mu Rwanda.”

Kugeza ubu ipaki y’itabi aho igurishirizwa hose isora 36%, hakiyongeraho 130 Frw kuri buri paki.

Depite Uwamariya yavuze ko nk’uruganda Africa Tobacco Manufacturers Ltd imisoro yasanze rucibwa iri mu rwego rwo kugabanya ikoreshwa ry’itabi, nubwo bitaragera aho bibangamira uburenganzira bw’abantu cyangwa ubukungu.

 

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version