Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Minisitiri Ingabire Mubafite Munsi Y’Imyaka 40 Bavuga Rikijyana Ku Isi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Minisitiri Ingabire Mubafite Munsi Y’Imyaka 40 Bavuga Rikijyana Ku Isi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 27 March 2024 4:33 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umunyarwandakazi ushinzwe Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo Musoni Paula Ingabire yashyizwe ku rutonde rw’abantu 100 bafite munsi y’imyaka 40 bavuga rikijyana.

Abandi Banyarwanda baruriho  ni Ambasaderi w’u Rwanda muri Singapore Jean de Dieu Uwihanganye ndetse na Miss Ngarambe Rita Laurence wabaye igisonga cya bbere mu irushanwa rya ‘Miss Face of Humanity 2022’.

Mu mwaka wa 2018 nibwo Ingabire Paula Musoni yabaye Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, iyo nama ikaba yarabaye taliki 18, Ukwakira. 2018.

Ni umuhanga mu ikoranabuhanga wize muri Kaminuza y’u Rwanda, arangiza afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza.

Yaje kubona impamyabumenyi y’ikirenga mu bijyanye n’ikoranabuhanga n’itumanaho muri Kaminuza ya Massachusetts Institute of Technology (MIT) iri mu zikomeye ziri muri Amerika.

Mbere y’uko aba Minisiteri, Ingabire yari umuyobozi wa gahunda ya Kigali Innovation City.

Muri Werurwe 2020, Paula Ingabire yashyizwe mu bayobozi 115 bakiri bato ku Isi.

Uru ni urutonde rubamo abayobozi mu nzego za Leta, abanyamakuru, abahanzi, abarezi, impuguke mu bucuruzi, n’abashinzwe ikoranabuhanga bose kandi bakaba bari munsi y’imyaka 40 y’amavuko.

Ingabire Paula hamwe n’abandi bari kuri uru rutonde bashyizwe ku rutonde rw’abantu 100 rwiswe  ‘Global Top 100 Under 40 List’.

Ruriho ibyamamare mu muziki, abashabitsi, abanyapolitiki, abakinnyi ba filime n’abandi.

Abandi bari kuri uru rutonde barimo abanyamuziki nka Asake wo muri Nigeria, Tyla wo muri Afurika y’Epfo, umukinnyi wa filime w’Umunyamerika Zendaya n’abandi bo mu myidagaduro.

Mu banyapolitiki barimo Minisitiri w’ikoranabuhanga muri Sierra Leone, Salima Monorma Bah, Zaynab M. Mohamed uhagariye Leta ya Minnesota muri Sena ya Amerika akaba n’umunyapolitiki watowe ari muto kurusha abandi muri iyi Leta kuri uyu mwanya cyane ko afite imyaka 26 n’abandi batandukanye.

Uru rutonde rwatangiye gukorwa guhera mu 2017.

TAGGED:AmerikafeaturedIkoranabuhangaIngabireLetaSenaUrutondeUwihanganye
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Inkuga Nini Yahawe Abarokotse Jenoside Ni Uburenganzira Ku Gihugu Cyabo- Perezida Wa IBUKA
Next Article RDF Yabwiye Abashinzwe Ibya Gisirikare Muri Ambasade Uko Umutekano Uhagaze
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga K’Ubufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageUbuzima

Hakozwe Umuti Wa Malaria W’Impinja

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?