*Uwamusimbuye yakoraga Kuri Radio na Televiziyo by’Igihugu,
*Minisitiri wagurishije iriya ndege yahawe avance ya $ 50 000,
*Yari afatanyije n’Umuyobozi wa Air Burundi…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 21, Gicurasi, 2021 Perezida wa Repubulika y’u Burundi Evariste Ndayishimiye yakiriye indahiro ya Madamu Capitoline Niyonizigiye wagizwe Minisitiri w’ubucuruzi, ubwikorezi, inganda n’ubukerarugendo wasimbuye Immaculée Ndabaneze uherutse kwirukanwa mu mirimo ya Leta yose.
Tariki 03, Gicurasi, 2021 nibwo byamekanye ko Perezida Evariste Ndayishimiye yirukanye Immaculée Ndabaneze wari Minisitiri ushinzwe ubwikorezi, ubucuruzi, inganda n’ubukerarugendo, azira ibikorwa byashoboraga kubangamira ubucuruzi bw’igihugu no gusiga icyasha isura y’u Burundi.
Amakuru yavugaga ko mu byo aregwa harimo ko yari aherutse kugurisha mo indege yari isigaye ya Air Burundi, nta burenganzira abiherewe n’abamukuriye.
RFI yari yatangaje ko hagati y’Ukuboza na Mutarama, Madamu Ndabaneze yagurishije indege Beechcraft 1900 ku bacuruzi bo muri Afurika y’Epfo, icyo gihe ngo yarabikora atabiherewe uburenganzira na Guverinoma ndetse nta n’uburyo bw’amategeko bubyemeza.
Umuyobozi w’Umuryango urwanya ruswa n’ibyaha bijyanye n’imitungo mu Burundi (Olucome), Gabriel Rufyiri, wanakurikiranye iki kibazo yari yavuze ko uwo mugore hari byinshi yagombaga kubazwa.
Rufyiri yavuze ko uriya mu Minisitiri n’umuyobozi mukuru wa Air Burundi bafashe icyemezo cyo kwakira amafaranga y’ibanze (avance) ya $50.000 y’icyo kigo cyo muri Afurika y’Epfo, aza gukoreshwa inzego bireba zitarabyemeza.
Hari amakuru ko iriya ndege yari imaze imyaka hafi 10 idakoreshwa.
Immaculée Ndabaneze kandi akekwaho ibyaha byo kunyereza umutungo.
Capitoline Niyonizigiye yari asanzwe ari umuyobozi ushinzwe imari mu kigo cy’igihugu cy’itangazamakuru cy’u Burundi kitwa RTNB( Radio-Television Nationale Burundaise)
Umuhango wo kwakira indahiro ye wabereye mu Ngoro y’Inteko ishinga amategeko y’u Burundi, hari n’abagize Guverinoma bose.