Martin Ngoga Yatorewe Kuyobora Komite Igenzura Imyitwarire Muri FIFA

Mu Nteko yaguye ya 71 ya FIFA yaraye iteranye, hatowe abayobozi bashya ba za Komite ziyobora udushami twa FIFA. Muri zo harimo n’ishinzwe guperereza ku myitwarire idahwitse ishobora kuvugwa ko bakozi bayo, iyi ikazayoborwa na Martin Ngoga, Umunyarwanda wakoze mu nzego nyinshi z’ubutabera n’amategeko.

Mu kuyobora iyi Komite yiswe ‘Investigatory Chamber of The Ethics Committee’, Bwana Ngoga azungirizwa na Bruno De Vita  wo muri Canada na Parasuraman Subramanian wo muri Malaysia.

Bwana Martin Ngoga asanzwe kandi ari Perezida w’Inteko ishinga amategeko y’Umuryango w’Afurika y’I Burasirazuba bita ‘Jumuiya Legislative Assembly’ ikorera i Arusha muri Tanzania.

Kuri Twitter Bwana Ngoga yanditse ko yishimiye inshingano nshya yahawe kandi ko azazisohoza mu bwitange n’ubunyamwuga bwuzuye.

- Kwmamaza -

Muri iriya Nteko rusange yari iyobowe na Perezida wa FIFA Bwana Giani Infantino hatowe kandi abayobora Komite zikurikira:

Komite ishinzwe imyitwarire izayoborwa na Jorge Palacio ukomoka muri Colombia wungirijwe na Anin Yeboah  ukomoka muri  Ghana.

Komite ishinzwe ubujurire ku byerekeye imitwarire iyobowe na Vassilios Skouris  ukomoka mu Bugereki,  akaba yungirijwe n’abantu babiri barimo  María Claudia Rojas wo muri Colombia hamwe na Fiti Sunia wo mu birwa bya Samoa.

Komite ishinzwe ubujurire ku birego byose bireba abakozi ba FIFA iyobowe na Neil Eggleston ukomoka muri Amerika, wungirijwe na  Thomas Bodström ukomoka muri Suwede.

Hari kandi Komite ishinzwe imiyoborere, ubugenzuzi no kubahiriza amategeko iyobowe na Mukul Mudgal  wo mu Buhinde wungirijwe na Chris Mihm ukomoka muri Amerika.

Ikindi abagize iriya nteko rusange baganiriyeho ni uburyo igikombe cy’umupira w’amaguru mu bagore kigomba gutegurwa ndetse hemezwa n’ingengo y’imari ya FIFA muri mwaka wa 2023.

Mu Nteko rusange ya 71 ya FIFA yari iyobowe na Giani Infantino

Perezida Infantino yasabye abo bakorana gukomeza kongera imbaraga mu kuzamura umupira w’amaguru mu bagore ndetse bagasuzuma aho amakipe yabo ageze yitegura kuzitabira kiriya gikombe kizaba muri 2023.

Biteganyijwe ko amakipe 180 y’abagore ariyo azitabira amarushanwa ategura kiriya gikombe.

Muri 2019 hitabiriye amakipe 140 y’abagore. Infantino yasabye ko ariya makipe yahabwa uburyo bwo gukora ndetse ngo kwamamaza ibyo akora, agahabwa n’uburyo bwo kwimenyekanisha.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version