Minisitiri W’Intebe Avuga Ko Mu 2020 Umusaruro W’Ubuhinzi Bwazamutseho 6%

Ubwo yagezaga ijambo ku Badepite Imitwe yombi, Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yavuze ko mu mwaka wa 2020 ubuhinzi bw’u Rwanda bwatanze umusaruro wazamutseho 6% mu gihe mu mwaka wa 2019 wari uri kuri 1%.

Minisitiri w’Intebe yabivuze kuri uyu wa Mbere taliki 04, Mata, 2022 ubwo yagezaga  ku Badepite uko ubuhinzi bw’u Rwanda buhagaze muri iki gihe u Rwanda ruri kwivana mu ngaruka z’icyorezo COVID-19.

Ingingo z’ingenzi Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yagarutseho ni uruhare rw’ubuhinzi n’ubworozi mu iterambere ry’ubukungu bw’igihugu, uko ubuhinzi n’ubworozi mu bukungu bw’u Rwanda bwifashe, gahunda zo kugeza ku baturage inyongeramusaruro zo mu rwego rw’ubuhinzi bw’ibihingwa ngandurarugo na ngengabukungu ndetse n’uruhare bigira ku iterambere ry’ubuhinzi.

Yagarutse kandi kuri gahunda zo kugeza ku borozi inyongeramusaruro zo mu rwego rw’ubworozi.

- Advertisement -

Minisitiri w’Intebe yavuze ko mu myaka itanu ishize ni ukuvuga guhera mu mwaka wa 2017 kugeza mu mwaka wa 2021, ku mpuzandengo y’umusaruro mbumbe w’u Rwanda, ubuhinzi n’ubworozi byagizemo uruhare rwa 25%.

Muri iyo myaka itanu impuzandengo y’izamuka ry’umusaruro mbumbe w’ubuhinzi n’ubworozi yari ku gipimo cya 5%.

By’umwihariko mu mwaka wa  2021, kubera ingamba zo kwirinda COVID-19, inzego nyinshi z’ubukungu zari zarahungabanye, urwego rw’ubuhinzi rwo rwakomeje gufashwa gukora.

Ibi ngo byatumye izamuka ryarwo rigera kuri 6% rivuye kuri 1% yo mu 2020.

Minisitiri w’Intebe yavuze ko mu mwaka wa 2021, urwego rw’ubuhinzi ni rwo rwatanze imirimo myinshi mu Rwanda cyane cyane ku bantu baba bagejeje igihe cyo kwinjira mu kazi.

Dr Edouard Ngirente yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda yishimira ko muri iki gihe urubyiruko ruri kwitabira ubuhinzi bukoresha uburyo bugezweho ni ukuvuga ubwo kuhira.

Taarifa izi ko hari Abanyarwanda benshi bagiye kwiga ubuhinzi buvuguruye muri Kaminuza zo muri Israel.

Amakuru twakuye muri Ambasade ya Israel mu Rwanda avuga ko guhera mu mwaka wa 2012 Abanyarwanda barenga 1200 bagiye muri kiriya gihugu kwiga ubuhinzi buvuguruye.

Ku bijyanye n’ishusho y’ubuhinzi n’ubworozi, kuva mu 2017, ubwo hatangizwaga Gahunda yo Kwihutisha Iterambere ry’Igihugu (NST1), kugeza umwaka ushize wa 2021, Minisitiri w’Intebe yabwiye Inteko ishinga amategeko, Imitwe yombi, ko umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi uri kuzamuka ku buryo bushimishije.

Ngo biterwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zo kongera umusaruro Rwanda rwihaye.

Imwe muri izo ngamba ngo ni ikoreshwa ry’ifumbire no korohereza abahinzi kuyibona.

Yavuze ko mu buryo bw’imibare, umusaruro w’ibitoki wiyongereye ku gipimo cya 57%.

Mu 2021, wageze kuri toni 2.730.218 uvuye kuri toni 1.739.007 zo mu 2017.

Ikijumba cy’ibara ry’umuhondo

Ibinyabijumba (nk’ibirayi, imyumbati, ibijumba, n’ibindi) byongereye umusaruro ku gipimo cya 19% uvuye kuri toni 3.194.270  mu mwaka wa 2017 ugera kuri toni 3.787.761 mu mwaka wa 2021.

Umusaruro w’ibinyampeke (ibigori, umuceri, ingano n’ibindi) wiyongereyeho 16%,uvuye kuri toni 701.059 zo mu 2017 ugera kuri toni 809.833 mu mwaka wa 2021.

Uw’ibinyamisogwe (nk’ibishyimbo, amashaza, ubunyobwa, soya n’ibindi), wiyongereye ku gipimo cya 9%.

Imitega n’ibindi binyamisogwe nabyo byongereye umusaruro

Wavuye kuri toni 507.022 zo mu 2017 ugera kuri toni 551.544 zo mu 2021.

Umusaruro w’icyayi wagemuwe mu nganda wiyongereye ku gipimo cya 47% uvuye kuri toni 98.819 zo mu 2017-2018 ugera kuri toni 145.439 zo mu mwaka wa  2020-2021.

Imibare yatangajwe na Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente ‘ivuga’ ko amadovize  ava mu cyayi cyoherezwa mu mahanga yiyongera.

Bivuze ko  mu 2020-2021 yageze kuri miriyari 90 z’amafaranga y’u Rwanda, avuye kuri miriyari 75 z’amafaranga y’u Rwanda mu 2016/17, ni ukuvuga ubwiyongere bwa 20%.

Ku birebana n’ikawa y’ibitumbwe isarurwa n’abahinzi, Dr Ngirente yavuze ko  umusaruro wiyongereye ku gipimo cya 3%.

Wavuye kuri toni 136.368 zo mu 2017-2018 ugera kuri toni 140.421 mu 2020-2021.

Ati: “ Aha murabizi ko ibiti by’ikawa byinshi dufite bimaze igihe, ubu tukaba tugeze igihe cyo kugenda tubisimbuza. Ariko n’ubwo bimeze bityo murabona ko umusaruro utasubiye inyuma kuko hakomeje gukoreshwa inyongeramusaruro. Ibi byatumye amadovize ava mu ikawa yoherezwa mu mahanga yiyongera, yavuye kuri miriyari 59 z’amafaranga y’u Rwanda mu 2016-2017 agera kuri miliyari 62 z’amafaranga y’u Rwanda mu 2020-2021, ni ukuvuga ubwiyongere bwa 5%.”

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente ubwo yagezaga ku Nteko ishinga amategeko, Imitwe yombi, uko ubuhinzi n’ubworozi buhagaze muri iki gihe

Ku birebana n’indabo, mu mwaka wa 2020-2021, umusaruro w’indabo wariyongereye ugera kuri toni 1.194 uvuye kuri toni 705 mu 2017- 2018, bingana n’ubwiyongere bwa 69%.

Ibi byatumye amadovize ava mu ndabo zoherezwa mu mahanga yikuba inshuro 8.

Ku bireba ubuhinzi bw’ibireti, mu 2020-2021, umusaruro wabyo wariyongereye ugera kuri toni 30,4 z’umushongi utunganije neza uvuye kuri toni 23,3 zo mu 2017-2018, ni ukuvuga ubwiyongere bwa 31%.

Ibi byatumye amadovize ava mu bireti byoherezwa mu mahanga yiyongera ku buryo bugaragara. Page 6 of 25 20.

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yavuze ko muri rusange mu mwaka wa 2020-2021, ubuhinzi n’ubworozi bwinjirije u Rwanda  amadovize angana na miriyari 445 z’amafaranga y’u Rwanda, avuye kuri miriyari 357 z’aya mafaranga hagati y’umwaka wa  2016-2017, ibi bigaragaza ubwiyongere bwa 25%.

Abadepite n’Abasenateri bashimye ibyo Minisitiri w’Intebe yababwiye ariko bamusaba ko Guverinoma yakomeza koroshya uburyo bwo kugeza ifumbire ku bahinzi ariko hakibandwa ku ifumbire y’imborera kuko ari yo idatangiza ubutaka.

Bamusabye kandi ko Guverinoma yazateza imbere ibindi bihingwa bitataweho cyane kandi ngo bifite isoko ku ruhando mpuzamahanga.

Abagize Inteko ishinga amategeko, Imitwe yombi, bari baje kumva ibisobanuro bya Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version