Umuyobozi W’Ibitaro By’Icyitegererezo Mu Burundi Yatawe Muri Yombi

Umuyobozi w’Ibitaro byitwa Kira Hospital Clinique Suisse  aherutse gutabwa muri yombi n’Urwego rw’Iperereza rw’u Burundi ku mpamvu zitaratangazwa.

Abamufashe bamusanze ari mu kazi ari kumwe na Perezida w’Inama y’ubutegetsi ya biriya bitaro, uwo akaba ari Umufaransa witwa Jean David-Pillot.

Bombi bafashwe mu mpera z’Icyumweru gishize.

Umuyobozi wa biriya bitaro yitwa Dr Christophe Sahabo.

- Advertisement -

Uwo bari bafunganywe ni ukuvuga Umufaransa Jean David –Pillot yaje kurekurwa ariko Dr Sahabo we ubwo twandikaga iyi nkuru yari agifunzwe n’Urwego rw’iperereza n’umutekano rw’u Burundi bita Service National de Reinségnement( SNR).

Inshuti ze zabwiye RFI ko Dr Christophe Sahabo yari amaze iminsi ari ku gitutu cy’ubutegetsi bw’i Gitega.

Nta muyobozi w’i Burundi uragira icyo atangaza ku ifatwa ry’uriya mugabo.

Icyakora hari amakuru avuga ko yashoraga akaboko mu mutungo w’ikigo kandi bitemewe.

Bidateye kabiri kandi Dr Christophe Sahabo yanditse ibaruwa asezera ku mirimo kandi avuga ko abikoze ‘ku bushake bwe.’

Itangazamakuru ryo mu Bufaransa rivuga ubutegetsi bw’i Gitega bushaka kugira ijambo mu mikorere ya biriya bitaro bikomeye kandi bigezweho kurusha ibindi biri mu Burundi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version