Gahunda Ni Gera Mu Rugo Bose Babireba – Polisi

Polisi y’u Rwanda yavuze ko itazihanganira abantu bakomeje kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19, mu gihe ubwandu bushya buri kwiyongera mu gihugu.

Yatangaje ko hashingiwe ku byemezo Guverinoma yatangaje ku wa 29 Kamena 2021, guhera kuri uyu wa 1 Nyakanga ingendo zibujijwe kuva saa kumi n’ebyiri za nimugoroba kugeza saa kumi za mugitondo, kandi ibikorwa byemewe bigomba kuba bifunze saa kumi n’imwe.

Leta iheruka gushyiraho amabwiriza yihariye areba Umujyi wa Kigali n’utundi turere 8 aritwo Kamonyi mu Ntara y’amajyepfo, Burera, Gicumbi na Musanze mu Ntara y’amajyaruguru, Rwamagana na Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba, Rutsiro na Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba.

Polisi yagize iti “Gahunda rero ni “Gera mu rugo bose babireba”. Polisi ntabwo izihanganira abantu batangiye kuvuga ko kugera mu rugo saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ari kare cyane, bityo ngo bakaba bateganya kuzava mu kazi cyangwa aho bakorera bagiye kugoroboreza muri karitsiye ngo bategereje ko bwira ngo babone kujya mu ngo zabo.”

- Kwmamaza -

Yasabye abantu kwirinda gukora ingendo zitari ngombwa.

Mu mabwiriza yatangiye kubahirizwa guhera kuri uyu wa Kane, ingendo hagati y’Umujyi wa Kigali n’Intara ndetse no hagati y’uturere dutandukanye zirabujijwe, kereka ku mpamvu za serivisi z’ubuzima cyangwa izindi z’ingenzi.

Icyakora imodoka zitwara ibicuruzwa zemerewe kugenda mu turere twose ariko ntizitware abantu barenze babiri.

Amateraniro rusange harimo ubusabane n’ibirori bitandukanye, byaba ibibera mu ngo n’ahandi hose birabujijwe. Imihango y’ubukwe yose yasubitswe.

Polisi yakomeje iti “Turasaba ko abaturarwanda birinda gutumirana, gusurana, guhindura ingo zabo utubari kuko uko abantu bahurira ahantu ari benshi byongera ibyago byo kwandura no gukwirakwiza iki cyorezo.”

Muri ayo mabwiriza kandi, amashuri yose harimo na za Kaminuza arafunze, kimwe n’utubari n’ibikorwa by’imikino y’amahirwe.

Ibiro by’ingenzo za leta n’abikorera nabyo birafunzwe, ndetse resitora zemerewe gusa gutanga amafunguro abantu batahana.

Ibikorwa by’inzego z’abikorera bizakomeza, ariko buri rwego rukoresha 50% by’abakozi bose, abandi bagakorera mu rugo. Amasoko n’amaduka azakomeza gukora ariko hajye hasimburana umubare utarenze 50% w’abacuruzi bemerewe kuyakoreramo

Umubare w’abitabira ikiriyo ntugomba kurenga abantu 10 icyarimwe. Imihango yo gushyingura ntigomba kurenza abantu 30.

Imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zizakomeza gutwara abantu batarenze 50%, by’umubare w’abantu zagenewe gutwara.

Ingamba zihariye zireba utundi turere 19 dusigaye zo ziteganya ko inama zikorwa imbona nkubone ziremewe ariko umubare w’abazitabira ntugomba kurenga 30% by’ubushobozi bw’aho zakirirwa kandi abazitabira bagomba kuba bipimishije Covid-19 amasaha 72 mbere y’uko inama iba.

Ibikorwa by’inzego za Leta bizakomeza ariko buri rwego rukoresha abakozi 15% by’umubare w’abakozi bose, abandi bakozi bagakorera mu rugo ariko bagenda basimburana.

Resitora na café zizakomeza gukora ariko ntizirenze 30% by’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu bazigana.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version