Pasiteri Etienne Nsanzimana uyobora itorero rya Brothers Church rikorera mu Kagari ka Buhungwe mu Murenge wa Cyanzarwe mu Karere ka Rubavu avuga ko mu nyigisho batanga harimo n’izifasha abaturage kwigirira isuku.
Avuga ko muri rusange imyumvire y’abaturage ku isuku yazamutse n’ubwo hari abatarabyumva neza.
Ati:” Twabafashije kumenya uko bakaraba n’uko bamesa imyenda yabo. Byatumye naza gusenga bakarabye basa neza.”
Etienne Nsanzimana avuga ko kimwe mu bibazo abaturage bari bafite ari uko nta mazi yabaga aho batuye.
Umuturage witwa Bigirimana Jean Marie Vianney ashima ko we na bagenzi be byahagurukiye kugira isuku kandi byatangiye kubibonamo umusaruro.
Avuga ko bageze ku rwego rw’uko bajya gusenga bakarabye, kandi ngo mbere ibyo ngo mbere ntibyabagaho.
Ashima ko bubakiwe ibigega by’amazi, ubwiherero n’ibindi bibafasha mu kugira isuku.
Mbere ngo bitumaga mu bihuru bigakwiza umwanda n’indwara ziterwa nawo.
Umukozi muri RBC ukora mu ishami ryo Kurwanya malaria witwa Hitiyaremye Nathan avuga ko amadini ari ingenzi mu guhindura imyumvire y’abaturage mu by’isuku.
Avuga ko kubera uruhare rw’abo muri ruriya rusengero, abatuye muri uriya Mudugudu bamenye iby’isuku.
Ngo ni urugero rw’ibishoboka.
Ashima ko abaturage bo muri kiriya gice bahinduye imyumvire bakaba baratangiye kugira imyumvire myiza ku isuku.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe y’ubuzima, RBC, kivuga indwara ziterwa n’umwanda ari ikibazo cyugarije Abanyarwanda benshi kuko cyagarahaye mu Tugari 1013 mu Tugari turenga 2000 tw’u Rwanda.