Guverinoma ibicishije muri Minisiteri ya Siporo irateganya ko mu cyiciro cya kabiri cya gahunda yiswe Isonga hazubakwa ibibuga 63 byo gukoreramo siporo z’ubwoko bwinshi.
Minisiri wa Siporo, Nelly Mukazayire niwe waraye utangaje iby’iyi gahunda, abikora ari kumwe n’Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri, Rwego Ngarambe, Umunyamabanga Uhoraho Uwayezu Jean-François Regis, Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda, Umulinga Alice n’abandi bayobozi b’Amashyirahamwe atandukanye.
Mu byasobanuwe na Uwayezu Jean-François Regis kuri uyu mushinga, yavuze hari kongewra ibikorwaremezo birimo ibibuga.
Yavuze ko hateganywa kubakwa ibibuga 63 bizafasha mu iterambere rya siporo u Rwanda rushaka kugeraho.
Ubwo yakiraga indahiro ye, Perezida Kagame yasabye Minisitiri wa Siporo kuzayibyaza umusaruro urenze ibitego byinjizwa n’amakipe yo mu Rwanda, ahubwo ikaba n’isoko y’amakoro.
Icyo gihe yagize ati: “Ibi tugerageza gukora muri siporo ni ukugira ngo siporo mu byo igeza ku bantu havemo n’amikoro. Ubu siporo ni ubukungu bushingiye ku mpano mu Banyarwanda cyangwa mu bandi ahandi. Iyo mpano rero hari uburyo icuruzwa, hari uburyo ivamo amikoro. Ni yo ntego yacu. Ni yo mpamvu hariho bimwe twashoboye gushyira mu buryo, kubaka ibikorwaremezo bifasha muri siporo kugira ngo Abanyarwanda benshi bagire uwo mwanya. Hari n’ibindi byinshi byagiye byubakwa no mu Turere n’ahandi bigenda byubakwa. Siporo rero ifite byinshi igeza ku bantu ariko harimo n’amikoro”.
U Rwanda rwashoye amafaranga menshi mu kubaka ibikorwaremezo bya siporo birimo ibinini nka BK Arena yubatswe ku gaciro ka Miliyoni $100 na Stade Amahoro yavuguruwe ku gaciro ka Miliyoni $160.
Hari ibindi bikorwa binini rushaka gushoramo kugira ngo uru rwego rukomeze kubera u Rwanda isoko y’ubukerarugendo bwa siporo, butuma rumenyekana bikarwinjiriza amikoro ngo rutere indi mu majyambere.