Perezida Kagame Yasabye Abize Ubuhinzi Kuvugurura Ubw’Afurika

Umukuru w’u Rwanda Paul Kagame yasabye abarangije kuri Kaminuza yigisha iby’ubuhinzi barangije amasomo yabo mu Karere ka Bugesera kuzakoresha ubwo bumenyi bavugurura ubw’Afurika.

Avuga ko ubuhinzi bugomba kuba imbarutso y’iterambere rirambye ku bihugu by’Afurika kuko ari umugabane ufite ubutaka bunini kandi ufite n’abakiri bato benshi bafite imbaraga zo gukora.

Kagame yabwiye abanyeshuri 75 barangije muri iriya Kaminuza ku nshuro ya mbere ko ari bo bayobozi b’ejo hazaza bityo ko bakwiye gutekereza ibyavurura imihingire y’ubu.

Kaminuza y’ubuhinzi burondereza ubutaka Rwanda Institute of Conservational Agriculture iherereye hagati y’ibiyaga bibiri ari byo Kirimbi na Gaharwa mu Murenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera.

- Advertisement -

Yubatwswe ku buso bwa hegitari 1,300.

Ni Kaminuza rukumbi muri Afurika yigisha ubwo buhinzi, ikaba yarashinzwe mu mwaka wa 2019 n’Umuherwe w’Umunyamerika witwa Howard G. Buffet.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version