Protais Mitali wigeze kuba Minisitiri wa Siporo, agahagararira n’u Rwanda muri Ethiopiya yapfuye.
Yaguye mu Bubiligi azize uburwayi.
Yabaye umunyapolitiki mu nshingano zitandukanye mu Rwanda kugeza mu mwaka wa 2015 ubwo yari Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia atangaza ko yeguye k’ubuyobozi bw’ishyaka PL, Parti-Liberal.
Yabaye kandi Minisitiri w’Ubucuruzi, inganda, ishoramari, ubukerarugendo n’amakoperative aba n’Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko.
Ntiharamenyekana indwara yamuhitanye.