Trump Yategetse Ubwato Bw’Intambara Kujya Mu Bice Bituriye Uburusiya

Amagambo y’uwahoze ayobora Uburusiya Dmitry Medvedev y’uko ibyo Amerika iri gukora muri iyi minsi byavamo intambara yeruye, yatumye Trump ategeka ko ubwato bw’intambara bubiri bwoherezwa mu bice byatonyijwe neza bituriye Uburusiya.

Ni ubwato bw’intambara burasa za missiles bugendera munsi y’amazi bita submarines.

Trump yabwiye abanyamakuru ko amagambo ya Dmitry Medvedev arimo ubuhubutsi bwinshi kandi atadakwiye gusuzugurwa kuko yazavamo ikintu kibi, gusa akavuga ko yizeye ko bitazakomera ngo bigere ku ntambara yeruye.

Yirinze kuvuga ko ubwo bwato bwoherejweyo ku mpamvu za gisirikare.

Medvedev aherutse kuvuga ko niba Amerika ikomeje gufatira Uburusiya ibihano bya hato na hato kandi ikabikora kugira ngo bureke intambara na Ukraine, ibyo ikora bizavamo intambara ikomeye.

Amerika n’Uburusiya nibyo bihugu bitunze intwaro za kirimbuzi nyinshi kurusha ibindi ndetse bitunze n’ubwato bwa gisirikare bwo munsi y’inyanja bwinshi kurusha ahandi ku isi.

Perezida Trump kuri Truth Social yanditse ko kubera amagambo y’umwanduranyo ya Medvedev wabaye Perezida w’Uburusiya ubu akaba ari Perezida wungirije w’Inama nkuru y’umutekano y’Uburusiya, yategetse ubwato bw’intambara bubiri kujya mu bice bitoranyijwe neza.

Avuga ko amagambo y’uriya muyobozi akomeye bityo ko nka Perezida wa Amerika agomba kwitonda, ntabifatane uburemere buke.

Ati: “Nabikoze mu rwego rwo kurinda abaturage bacu. Uwahoze ayobora Uburusiya yavuze ibintu biteye impungenge bityo dukwiye kuba maso”.

Ntacyo ubutegetsi bw’Uburusiya bwari bwatangaza kubyo Trump yakoze gusa uyu amaze igihe aterana amagambo na Medvedev binyuze ku mbuga nkoranyambaga.

Hagati aho kandi icyemezo cya Trump gikurikiye ibyo yasabye Uburusiya ngo buhagarike intambara bwatangije muri Ukraine, ikintu Putin yarengeje amaso.

Mbere yari yahaye Vladmir Putin iminsi 50 ngo abikore natabikora ibikomoka kuri Petelori byo mu gihugu cye bikomanyirizwe.

Nyuma yarayigabanije ayigira hagati ya 10 na 12.

Medvedev yavuze ko ibyo Trump avuga byo gukangisha Uburusiya bidafashije.

Kuri X, uyu mugabo wigeze kuyobora Uburusiya hagati y’umwaka wa 2008 n’uwa 2012 yashinje Perezida wa Amerika ko ibyo akora biri gutuma intambara hagati ya Amerika n’Uburusiya irushaho gushobora.

Yavuze ko ibyo avuga ari amagambo gusa kandi ko ntacyo bibwiye Uburusiya.

Kuri uyu wa Kane, Trump we yavuze ko Medvedev ari umuntu washobewe, ukiyumvamo ko ari Perezida.

Yanamubwiye ko akwiye kurinda ururimi rwe, akirinda ko amagambo ye arenga imbibi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version