Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Moto Zikoresha Amashanyarazi ‘Zigiye Kwiganza’ Mu Rwanda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ikoranabuhanga

Moto Zikoresha Amashanyarazi ‘Zigiye Kwiganza’ Mu Rwanda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 09 April 2021 5:27 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu rwego rwo gukomeza umurongo Leta y’u Rwanda yihaye wo kurengera ibidukikije, ubu mu Rwanda hatangijwe ikigo giteranya ibyuma bikoze moto zikoresha amashanyarazi kandi kikazigurisha. Kitwa Ampersand  Rwanda Ltd.

Ubu buryo bwo kugendera ku byuma bitarekura umwotsi babwise e-mobility. Moto zizakorwa na kiriya kigo gifite icyicaro mu Mujyi wa Kigali zizagurishwa no muri Afurika y’i Burasirazuba.

Umuyobozi wacyo witwa Josh Wale  agira ati: “ Iri shoramari rirerekana ko ‘e-mobility’ muri uyu mwaka izafasha Afurika y’i Burasirazuba kubona moto zidahumanya ikirere, zihendutse kandizihuta kurusha izisanzwe zikorera muri aka karere zibarirwa muri za miliyoni eshanu.”

Ikigo Ampersand cyubatse ahantu abamotari bazajya bongerera amashanyarazi muri moto zabo.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

 Ikinyamakuru cyandika ku ikoranabuhanga, Clean Technica cyanditse ko  Bwana Josh avuga ko mu Rwanda bahashyize kandi ibiro bacungiramo imikorere ya ziriya moto, uwagira ikibazo akaba yabitabaza.

Bazicunga bakoresheje software yabigenewe.

Izi moto zirihuta, ntizangiza ikirere n’amatwi y’abantu kuko zidahinda cyane

Ikindi avuga ni uko bitarenze umwaka wa 2030, moto zose zikorera muri aka karere zizaba zikoresha amashanyarazi

Kugeza ubu moto zikoresha amashanyarazi zatangiye gukora muri aka karere, zose  hamwe zikaba zimaze gukora urugendo rureshya na Kilometero miliyoni 13.

Uburyo bwo gukoresha moto cyangwa imodoka zikoresha ingufu zitangwa n’amashanyarazi hari ahandi bwageze kandi bumaze igihe ku isi.

- Advertisement -

Aho ni muri Norège, u Budage, n’u Bwongereza.

Muri Afurika aho bwageze ni muri Kenya, Uganda no mu Rwanda.

Ikigo Ampersand Rwanda Ltd ubu kiyemeje gushora imari ingana na miliyoni 3$ mu Rwanda no mu karere ruherereyemo, kikaba cyarabifashijwemo n’Ikigega kigamije gukurinda ibidukikije kitwa Ecosystem Integrity Fund (EIF).


TAGGED:AfurikaAmashanyarazifeaturedKenyaMotoUganda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kenya Yafunguye Uruganda Rukora Imbunda
Next Article Amasezerano Ya Gisirikare Hagati Ya Uganda Na Misiri Ahishe Iki?
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Zugarijwe N’Indwara Zikomeye

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ni Ryari Abaturage Bo Mu Cyaro Bazabona Amazi Meza Abahagije?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?