Mpiranyi Ukekwaho Jenoside Yakorewe Abatutsi Ntafatwa Kuko Ashyigikiwe Na Zimbabwe

Ubwo Kabuga Felisiyani yafatwaga bigatangazwa, yabaye inkuru iri mu zanditsweho cyane mu Rwanda n’ahandi haba Abanyarwanda kuko yari uwa mbere washakishwaga kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yafashwe hari hashize imyaka myinshi ashakishwa n’ubutabera mpuzamahanga ariko akishisha mu bihugu yari afitemo ibikorwa by’ubucuruzi nka Kenya, u Bubiligi ndetse no mu Bufaransa aho yafatiwe.

Ubwo Kabuga yafatwaga, hakurikiyeho kwibaza impamvu mugenzi we uri ku mwanya wa kabiri ushakishwa kubera uruhare akekwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi we adafatwa.

Uwo ni Protains Mpiranyi.

- Advertisement -

Inzego zizi neza ko uyu mugabo wahoze ari umusirikare mukuru barindaga Perezida Juvénal Habyarimana aba muri Zimbabwe.

Ubu afite imyaka igera kuri 60.

Kubera uruhare rutaziguye yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Leta zunze ubumwe z’Amerika zemeye kuzaha miliyoni 5$ uwo ari we wese uzatanga amakuru azatuma Mpiranyi afatwa ariko kuva kiriya gihembo cyatangwa ntawe urahingutsa aho ari.

Hibazwa niba  Protais Mpiranyi atanga menshi bityo abo ayahaye bakamukingira ikibaba!

Ibi birashoboka kuko hari amakuru avuga ko aho aba muri Zimbabwe ya Perezida Emmerson Mnangangwa ahafite ibikorwa binjiriza Leta amafaranga menshi bityo ikamukingira ikibaba.

Abagenzacyaha b’Umuryango w’Abibumbye basabye kenshi Zimbabwe guta muri yombi  Protais Mpiranya kugira ngo agezwe mu nkiko kubera uruhare akekwa ko yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Ubu busabe n’ubu ntiburagira icyo butanga kuko nyuma y’imyaka 2  n’ubu Mpiranyi akidegembya!

Ubwo Felisiyani Kabuga yafatwaga, byavugwaga ko azafasha uburabera mpuzamahanga kumenya amakuru yafasha mu gutuma Mpiranyi afatwa.

Birashoboka ko hari amakuru abo bagenzacyaha baba bafite bakaba bari kuyakoresha mu buryo bwabo ariko nanone ubutabera butinze buba ari ubwa ntabwo!

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bakeneye ubutabera, Protais Mpiranyi agafatwa agashyikirizwa ubutabera kandi bikaba hakiri kare kugira ngo nibiba ngombwa azaburanishirizwe hamwe na Kabuga.

Serge Brammertz ukuriye ubugenzacyaha buri guhiga Mpiranya avuga ko abakozi b’Urwego ayoboye bigeze kujya muri Zimbabwe kuganira n’ubutegetsi bushya bwa  Emmerson Mnangagwa wari usimbuye umukambwe Robert Mugabe kugira ngo bamusabe imikoranire yatuma Mpiranya afatwa, ariko nta musaruro byatanze kugeza n’ubu.

Icyo gihe hari muri 2017.

Brammertz yabwiye The  Guardian ko impamvu ituma Mpiranya adafatwa, ari uko ashyigikiwe n’abasirikare bakuru muri Leta ya Mnangagwa.

Ikindi bazi ni uko uriya mugabo atembera muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo, Afurika y’Epfo no muri Zimbabwe, aho bivugwa ko afite inzu abamo n’ibikorwa by’amajyambere.

Mu gihe u Rwanda na Zimbabwe biri kuzamura ubufatanye mu bw’ubukungu, byagombye kuba bumwe mu buryo bwazatuma uriya mugabo wagize uruhare muri Jenoside yahitanye Abatutsi bagera kuri miliyoni 1 afatwa agashyikirizwa ubutabera.

Ikindi ni uko mu gihe Abanyarwanda by’umwihariko n’Isi muri rusange bagiye kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 28, ni ngombwa ko abantu nka Protais Mpiranyi bafatwa, Leta zibacumbikiye zigashyirwaho igitutu kugira ngo abo bahemukiye bahabwe ubutabera.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version