MTN Group Niyo Muterankunga Mukuru W’Inama Ya CHOGM Ku Ishoramari

Ikigo gitanga serivisi z’itumanaho mu Rwanda kitwa MTN Group cyemeye kuzatanga $ 230,000 azakoreshwa mu itegurwa ry’imwe mu Nama zizakorwa mu gihe cya CHOGM ariko yo ikaziga cyane cyane ku ishoramari.

Iyi nama bayise The Commonwealth Business Forum

Iziga ku by’ishoramari mu  bihugu bigize uyu muryango ikazabera mu Rwanda hagati y’Italiki 21  n’italiki ya 23, Kamena, 2022.

Inama yaguye ya  CHOGM izabera mu Rwanda mu minsi mike iri imbere izaba ari yo ya mbere nini ibaye izahuza abantu mu buryo bw’imbonankubone izabera mu Rwanda kuva icyorezo cya COVID-19 cyaduka mu isi mu mwaka wa 2019.

- Advertisement -

MTN Group ivuga ko izafasha muri iriya nama nk’inkunga yayo mu migendere myiza y’inama yo kuri ruriya rwego.

Ni yo mpamvu ubuyobozi bw’iki Kigo bwemeye gutanga $230,000 kugira ngo bizagende neza.

Umwe mu bayobozi b’iki kigo witwa Ralph Mupifa yagize ati: “ Nk’ikigo giharanira iterambere ry’abaturage duha serivisi, ni ngombwa ko tugira uruhare mu migendekere myiza y’iriya nama. Ibizaganirwa muri iriya nama twizeye ko bizatuma hari izindi ngamba zizafatwa zizateza imbere gahunda y’iterambere yashyizweho yiswe Agenda 2063: The Africa We Want.”

Clare Akamanzi uyobora Ikigo cy’igihugu cy’iterambere,  Rwanda Development Board, yashimiye MTN kubera iriya nkunga yateye Leta mu gutegura iriya nama ya ba rwiyemezamirimo.

Akamanzi usanzwe uri no mubagize Guverinoma yagize ati: “ Guverinoma y’u Rwanda ishima MTN kuba yiyemeje kuba umuterankunga mukuru w’iriya nama ku ishoramari. Twizeye kuzakomeza gukorana na MTN ndetse n’abayobozi bayo bo mu bihugu bitandukanye tukazagera ku bintu bifatika bizatuma hafatwa ingamba zihamye u Rwanda rushobora kuzifashisha mu myaka ibiri ruzamara ari rwo ruyoboye uyu muryango.”

Mitwa Ng’ambi usanzwe uyobora MTN avuga ko ikigo ayoboye kishimiye gukomeza gukorana na RDB na Leta y’u Rwanda mu buryo bwaguye.

Avuga kandi ko ari ibintu bizakomeza.

Ikindi umuyobozi wa MTN Rwanda avuga kizaba ingirakamaro ni uko Abakuru na za Guverinoma bazitabira CHOGM bazungurana ibitekerezo hagati yabo ndetse no hagati yabo n’abandi banyacyubahiro kandi ngo ‘abajya inama Imana irabasanga.’

U Rwanda rwagiye muri Commonwealth mu mwaka wa 2009.

Nibwo bwa mbere ruzaba rwakiriye Inama ya CHOGM ikazamara Icyumweru.

Ni inama ngari izaba igizwe n’izindi nama nto zizitabirwa n’abantu 5,000 baturutse hirya no hino ku isi.

Barimo abanyapolitiki, abacuruzi bakomeye, urubyiruko rwiga za Kaminuza n’abandi bantu bakomeye bo mu bihugu bihuriye k’ikoreshwa ry’Icyongereza.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version