Kenya: Miliyoni 12 Z’Abaturage Bugarijwe N’Inzara

Muri Kenya haravugwa ikibazo cy’ibinyampeke bike k’uburyo abaturage miliyoni 12( benda kungana n’abatuye u Rwanda) badafite ibiribwa bihagije. Imibare yo mu mwaka wa 2020 yasohowe na Banki y’Isi ivuga ko Kenya ituwe n’abaturage miliyoni 53,77.

Ikigo cya Kenya gishinzwe gucunga ibinyampeke kitwa National Cereals and Produce Board (NCPB) kivuga ko ari ikibazo cyaragaraye ahantu 23 hirya no hino muri Kenya.

Iki kigo kivuga ko ikibazo cyaje kuba kinini nyuma y’uko n’imifuka 300,000 y’ibigori yari ihunitse mu bigega yaje guseshwa( bituruka ku nshinga gushesha) kugira ngo bivemo ifu y’akawunga abaturage babone umutsima wo kurya.

- Advertisement -

Umuyobozi w’Iki kigo witwa Joseph Kimote yabwiye The Nation ati: “ Twagurishije ibigori byose twari twaraguze. Ikibazo cy’ibinyampeke dufite muri iki gihe kirakomeye cyane kandi Leta mu nzego zayo zo hejuru niyo ikwiye kugicyemura mu buryo burambye.”

N’ubwo atakamba avuga ko ibigori byashize mu bigega, ku rundi ruhande, Kimoti avuga ko mu igurisha ryabo bungutse.

Kenya ikeneye ibigori byinshi kurusha ibyo yeza.

Ku mwaka Kenya yeza toni miliyoni 3,2 z’ibigori mu gihe hakenewe toni miliyoni 3,8 kugira ngo haboneke ibigori bihagize abanya Kenya.

Ikigo National Cereals and Produce Board (NCPB) kivuga gishaka kugura imifuka miliyoni eshatu y’ibigori kuri miliyari mashilingi  7.56(Sh7.56 billion) n’imifuka 50,000 y’ibishyimbo ku mashilingi miliyoni 405( Sh405 million), byose bikaba bibitswe mu buhunikiro bw’igihugu bita National Food Reserve.

Hari n’ibindi biribwa iki kigega gishaka kugura kikabihunika birimo n’ifu y’amata.

Icyakora ikibazo cy’ibura ry’ibinyampeke ni kinini k’uburyo abasanzwe babisya kugira ngo bagurishe ifu ku bacuruzi basaba Leta ya Kenya korohereza ibinyampeke bituruka mu bindi bihugu kwinjira ku isoko rya Kenya.

Bavuga ko iki ari ikibazo gikomeye kiyongera k’izamuka ry’ibiciro muri rusange.

Basaba Leta ko yaganira na Guverinoma ya Zambia n’iya Tanzania hakarebwa uko zakwemererwa kohereza muri Kenya imifuka miliyoni esheshatu z’ibinyampeke.

Bamwe mu basya ibinyampeke( mu Cyongereza babita millers) bavuga ko kubera ubukungu butifashe neza byabaye ngombwa ko baba basezereye abakozi babo.

Ikibazo abaturage bavuga ko gihari ni uko n’impeke zihari inyinshi zigurishwa muri Sudani y’Epfo no mu bice bya Uganda kuko bigurwa ku giciro kiza.

Ibinyampeke byose bijyanwa muri biriya bihugu bingana na 80%, mu gihugu hagasigara 20% gusa.

Ibibazo by’umusaruro muke w’ibinyampeke muri Kenya bije mu gihe igihugu kitegura gutora Umukuru w’igihugu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version