Mu Bashakaga Kwiyamamariza Ubuperezida Hari Uwatangaga Frw 2000 Ngo Bamusinyire-Utumatwishima

N’ubwo atamuvuze mu izina ariko Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yatangaje hari umwe mu bashakaga kuziyamamariza kuyobora u Rwanda wahaga  urubyiruko Frw 2000 ngo rumusinyire imikono 600 ikenewe ngo runaka yemerewe kwiyamamaza.

Avuga ko ibi ari ikimenyetso cy’uko hatabayeho gukoresha ubwenge no gushishoza urubyiruko rw’u Rwanda rushobora gushukwa byoroshye rukaba rwakora amarorerwa.

Minisitiri Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah  yagaragaje ko hari urubyiruko rugifite intege nke mu gufata imyanzuro ijyanye n’amahitamo ku buryo hari n’uwabashuka akabajyana mu migambi mibi.

Ahera ku cyo kuba abo basore n’inkumi baremeye ayo mafaranga, akemeza ko hari n’abakwemera koreka igihugu bahawe amafaranga cyangwa bashutswe mu bundi buryo.

Ati: “Wasanga hari uwaza akakubwira ati dufatanye umugambi mubi ukemera kuko abo navugaga nabo baremeye”.

Yunzemo ati: “ Muri ibi bintu by’abakandida bashakaga kuba Perezida, Abadepite nabonye urutonde rw’urubyiruko rwasinyiye umukandida hanyuma ndakurikirana ndabaza abantu basinye ko bashyigikiye umukandida, (ni byo ni uburenganzira bwabo) ariko bambwira ko uwasinyaga wese yahabwaga ibihumbi bibiri (Frw 2000).”

Ashingiye kuri ibi, Utumatwishima avuga ko byerekana ko amafaranga[kandi make] ashobora gutuma hari abemera gukora ibintu runaka umunyapolitiki runaka ashaka ariko byoreka igihugu kubera ko bahawe amafaranga.

Minisitiri Dr Utumatwishima yagaragaje ko ari ngombwa gukomeza kwiga amateka y’igihugu kugira ngo abantu bamenye uko abanyapolitiki bo mu bihe byatambutse bakoresheje ngo bayobye abantu bityo amasomo abikubiyemo akaba ingirakamaro mu kwirinda ko bisubira.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana nawe wari muri iki gikorwa cyo kwibuka urubyiruko rwazize Jenoside yagaragaje ko ingengabitekerezo ya Jenoside yigishijwe mu mashuri icengezwa mu rubyiruko kuko ba ruharwa barimo Arsène Shalom Ntahobari na Béatrice Munyenyezi bakoze Jenoside bafite imyaka 24.

Ndetse ngo na Padiri Athanase Seromba nwemeye ko basenyera Kiliziya hejuru y’Abatutsi yari muto kuko yari afite imyaka 31 y’amavuko.

Seromba yari Padiri mukuru wa Paruwasi ya Nyange ni muri Ngororero y’ubu.

Kwibuka urubyiruko rwazize Jenoside yakorewe Abatutsi bikorwa buri mwaka, kuri iyi nshuro iki gikorwa cyitabiriwe n’abarenga 1500 bavuye mu turere twose.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version