Abashinwa batuye muri imwe mu mijyi minini bugarijwe n’ubushyuhe bwinshi ndetse buza kurenga 40°C.
Imijyi yibasiwe n’ubu bushyuhe ni Umurwa mukuru Beijing,Hebei na Henan.
Ikigo cy’Ubushinwa gishinzwe iby’ikirere kivuga ko n’ahandi mu gihugu abantu bakwiye kongera ubwinshi bw’amazi banywa, bakagashaka imitaka yo kubarinda izuba kandi abana n’abantu bakuru bakitabwaho.
Abana, abantu bakuru ndetse n’abagore batwite nibo bantu bakunze kwibasirwa n’indwara cyangwa ibindi bintu bigira ingaruka ku buzima.
Biterwa ahanini n’uko imibiri yabo iba idafite ubudahangarwa buhagije.
Kuba ubushyuhe bugera kuri 40°C ni ikintu kibi ku buzima bw’abantu kubera ko ubusanzwe umuntu muzima agira 37°C.
Imwe mu mpamvu ikomeye ihurizwaho n’abahanga mu bituma ibice byinshi by’isi bishyuha ni uko inganda zo mu bihugu bikize zikomeje kohereza mu kirere ibyuka bigihumanya.
Ni ngombwa kumenya ko Ubushinwa ari bwo bwa mbere bufite inganda nyinshi ku isi bityo bukaba ubwa mbere mu guhumanya ikirere.