Mu kiganiro yahaye abitabiriye Inama mpuzamahanga y’ibigo by’ubwiteganyirize iri kubera mu Rwanda, Minisitiri w’Intebe Dr. Edoaurd Ngirente yavuze ko kugira ngo ibihugu by’Afurika byongere kubaka ubukungu burambye, imikoranire inoze y’inzego ari ngombwa.
Izo nzego ni urwa Leta ndetse n’urw’abikorera ku giti cyabo.
Inama iri kubera mu Rwanda yahuje ibigo by’Afurika bitanga serivisi z’ubwiteganyirize ziri mu kitwa African Trade and Investment Development Insurance.
Iri kwigirwamo uko ibihugu by’Afurika byakorana kugira ngo byivane mu ngaruka byatewe n’ingamba zikakaye ibihugu kugira ngo birinde ababituye kwandura COVID-19.
Minisitiri w’intebe Dr. Edouard Ngirente yavuze ko ibyabaye mu myaka ibiri ishize byadindije izamuka ry’ubukungu bw’isi k’uburyo ubu buri kuzamuka ku mpuzandengo ya 2.5% muri rusange.
Ibi kandi ngo nta kintu kinini bizahindukaho ku rwego rw’isi kuko ubukungu bwayo buzazamuka ku kigero cya 3% mu myaka itanu iri imbere.
Avuga ko uyu muvuduko ari wo muto ubayeho mu gihe cy’imyaka 30 ishize.
Ashingiye kuri iyi ngingo, Dr. Ngirente avuga ko kugira ngo urwego rw’imari rw’ibihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara bizasaba ko inzego za Leta z’ibyo bihugu zikorana bya hafi n’abikorera ku giti cyabo.
Ibi ngo bizatuma haboneka amafaranga ahagije yo kwifashisha mu ishoramari mu nzego z’uburezi, ubuzima n’ibikorwa remezo.
Ku rundi ruhande, Ngirente avuga ko ari ngombwa ko ibigo bitanga ubwishingizi bishyiraho uburyo bwo kwishingira imishinga igamije kuzahura inzego zivuzwe haruguru.
Ibi byose ngo bigomba gukorwa hirindwa gusesagura amafaranga cyangwa ngo hakorwe imibare nabi bitumen ibyari bigambiriwe bitagerwaho.
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda avuga ko kugira ngo ibyo byose bikorwe neza, ari ngombwa ko za Leta zoroshya urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu, isoko ry’Afurika rigakomeza kwaguka.
Dr. Ngirente yabwiye abari bamuteze amatwi ko u Rwanda ruzakomeza gukorana n’amahanga kugira ngo intego z’Afurika zizagerweho.