Mu Burundi Hava Magendu Iza Mu Rwanda Iciye i Nyanza

Mu Karere ka Nyanza haherutse gufatirwa ibilo 1,574 by’imyenda yari yinjiye mu Rwanda mu buryo bwa magendu. Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya magendu niryo ryafashe iriya myenda yari yavanywe mu Burundi.

Byari bisanzwe bitangazwa ko imyenda ya magendu yinjira mu Rwanda iba iturutse muri Uganda no muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Amakuru avuga ko muri rusange magendu iva muri Burundi ari iy’imyenda ariko ngo ntikunze kuhagaragara nk’uko bimeze ku bindi bice by’u Rwanda bikora ku mipaka nk’uwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo n’uwa Uganda.

Iriya myenda yafashwe ku wa Kane taliki 04, Kanama, 2022 ifatirwa mu bubiko bw’umugabo w’imyaka 52 y’amavuko buherereye mu Mudugudu wa Kigarama, Akagali ka Nyanza , Umurenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza.

- Kwmamaza -

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo witwa Superintendent of Police( SP) Théobald Kanamugire yabwiye Taarifa ko ubusanzwe magendu yinjira mu Rwanda iturutse i Burundi ari iy’imyenda kandi yinjirira mu Mirenge ya Ntyazo,  Busoro na Muyira.

Iyi ni imwe mu mirenge igize ikirwa Amayaga.

Abaturage nibo bahaye abapolisi bashinzwe kurwanya magendu amakuru y’uko hari umugabo utuye mu Mudugudu wa Kigarama uzanirwa magendu iturutse mu  Burundi.

Abapolisi bahise bajye kumusaka bamusanga imyenda ifibitse mu byo bita amabalo ipima ibilo 1,574.

Uwafashwe yabwiye Polisi ko iyo imyenda ije muri buriya buryo ayiranguza n’abacururiza mu isoko rya Nyanza.
SP Kanamugire ashima uruhare abaturage bagira mu gutanga amakuru atuma abakora ibitemewe n’amategeko bafatwa.

Itegeko ry’Umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’i Burasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda, mu ngingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara ndetse n’imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo igatezwa cyamunara.

Uwari uyitwaye acibwa  amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali y’Amerika (US$5000), ni ukuvuga Miliyoni Frw 5.

Hamwe mu hantu hamaze kumenyekana ko ari inzira ya magendu ni mu Karere ka Rusizi.

Abenshi mu bazana magendu muri kariya karere bakoresha inzira z’ikiyaga cya Kivu.

Barayizana bakayihererekanya n’abaje kuyakirira imusozi, abayizanye bagasubira muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Amakuru avuga ko Akarere ka Rusizi n’Akarere ka Rubavu ari two magendu ikunda kwinjiriramo.

Rusizi ariko irusha Rubavu kuba ikiraro cya magendu.

Si magendu gusa ahubwo n’urumogi, mukorogo, intsinga zitujuje ubuziranenge n’ibindi bitemewe nabyo birahinjirira.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version