Mu Burundi ibintu biri gusubira mu buryo:Ambasaderi wa EU

Bwana Claude Bochu ahagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi i Bujumbura. Avuga ko kuva Perezida Evariste Ndayishimiye yajya ku butegetsi, umutekano wabaye mwiza kurusha mbere. Ku rundi ruhande avuga ko ubukungu bugomba kubakwa gahoro gahoro.

Ari kumwe na bagenzi be bahagaririye u Bufaransa, u Budage n’u Bubiligi, baherutse kwakirwa na Perezida Ndayishimiye mu biro bye.

Avuga ko baganiriye ku ngingo zitandukanye zibanze ku iterambere ry’ubukungu no mu zindi nzego zireba ubuzima bw’igihugu.

Ambasaderi Bochu yabwiye The East African ko n’ubwo EU imaze igihe yarafunze inkunga yateraga u Burundi, ariko Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi usanzwe ari we muterankunga wa mbere wabwo.

- Advertisement -

Imikoranire y’u Burundi n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wajemo igitotsi muri 2015 ubwo wamaganaga amatora y’Umukuru w’Igihugu yatsinzwe na Pierre Nkurunziza.

Nkurunziza aherutse gupfa, abo mu muryango we bakavuga ko yazize uburwayi.

Ambasaderi Claude Bochu avuga ko muri iyi minsi inkunga ya EU igera ku Burundi binyuze mu miryango y’iterambere yo mu bihugu bigize uriya muryango.

Claude Bochu avuga ko muri iki gihe u Burundi butagiteje ikibazo ku mutekano mu Karere buherereyemo ariko akavuga ko EU isaba u Burundi gushyira mu bikorwa imyanzuro buhabwa igamije kunoza imiyoborere n’ubutegetsi bugendera ku mategeko.

Abajijwe uko abona uburenganzira bwa muntu bwubahirizwa mu Burundi, Bochu yavuze ko hakiri byinshi byo kunoza ariko agashima ko hari intambwe yatewe irimo no gushyiraho inzego zo guharanira ko bwubahirizwa.

Ati: “ N’ikimenyimenyi ni uko Umuyobozi wa Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu mu Burundi aherutse kwakirwa na Perezida Ndayishimiye ubwe. Iyi ni intambwe nziza.”

Ambasaderi Claude Bochu asaba u Burundi gukomereza mu nzira burimo ariko akabwibutsa ko kugira ngo bugere ku iterambere rihamye bisaba ko byemerera abikorera kubushoramo imari.

Claude Bochu ni Umufaransa wakoze mu bubanyi n’amahanga bw’igihugu cye n’ibindi bihugu harimo ba Congo-Brazzaville aho yari Ambasaderi.

Yakoze kandi mu biro bya Afurika yunze ubumwe ashinzwe umubano w’Ubumwe bw’u Burayi n’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe.

Ni Ambasaderi wa EU mu Burundi guhera mu Ukuboza, 2019.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version