Mu Gutera Hagiye Kwibandwa Ku Bishyimbo

Dr. Musafiri Ildephonse uyobora Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi  yifatanyije n’abaturage b’i Musanze mu gutangiza Igihembwe cy’Ihinga cya 2024 B. Hatewe ibishyimbo ku buso bwa hegitari 62. Yatangaje ko muri iki gihembwe cy’ihinga ibishyimbo ari yo mbuto izibandwaho.

Avuga ko mu gihembwe gishize hari hatewe cyane cyane ibigori ariko muri iki gihembwe ibishyimbo ari byo byahawe umwanya wa mbere.

Igikorwa yifatanyijemo n’ab’i Musanze  cyabereye kuri site y’ubuhinzi ya Kanyandaro mu Murenge wa Kimonyi ho mu Karere ka Musanze.

Si ibishyimbo gusa bizibandwaho, ahubwo Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ivuga ko hazahingwa n’ibirayi, ibigori, ingano n’ibindi.

- Advertisement -

Hagati aho, abahinzi bavuga ko biteguye guhinga neza no gutera imyaka kuko bamaze gutegura imirima neza, bakasba bafite n’ifumbire ihagije.

Abahinzi bo mu Kagari ka Birira babanje guca imyobo bashyiramo ifumbire y’imborera n’ifumbire y’imvaruganda kugira ngo babone gutera.

Abo bahinzi bahawe ifumbire y’imborera ingana na toni zirenga 120 ndetse n’ifumbire y’imvaruganda ingana na toni zirenga 300.

Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Dr Musafiri Ildephonse, yasabye abahinzi gutera imbuto ku butaka bwose bwera, gukoresha imbuto nziza kandi bakavanga ifumbire mvaruganda n’imborera.

Muri Musanze hazahingwa ibishyimbo ku buso bwa hegitari 8,432, ibirayi ku buso bwa hegitari 3,970, ibigori bihingwe kuri hegitari 602 n’aho ingano zihingwe ku buso bwa hegitari 1,010.

Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi iherutse gusaba Abanyarwanda guhinga ubutaka bwose buhari kugira ngo bizongere umusaruro nk’uko byagenze mu gihembwe cy’ihinga gishize.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version