Moïse Nkundabarashi uyobora Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda avuga ko kuba u Rwanda rwarashyizeho ikoranabuhanga mu rwego rw’ubutabera byagize akamaro ariko ko muri iki gihe riri kunozwa.
Avuga ko ryafashije byinshi kuko ryoroheje uburyo bwo gukora amadosiye.
Nkundabarashi avuga ko mbere habagaho ikibazo cy’abantu batumaga dosiye zibura, ndetse ngo ibyo bikaba byarabaga bifitanye isano na ruswa.
Icyakora muri iki gihe ibyo ntishoboka kubera ko ikoranabuhanga ryaje gukemura icyo kibazo.
Ati: “ Ubu dosiye y’umuntu iba iri muri sisiteme kandi umuntu wese uyinjiyemo ushobora kugira icyo akora akayihinduraho tuba dushobora kumubona”.
Me Moïse Nkundabarashi yatangaje ko iyo sisiteme iri kuvugururwa ku buryo bizageza aho abantu bazajya baburana batavuye aho bari.
Yemeza ko ibyo bizafasha abantu bose bakora mu butabera gukoresha ubushobozi buringaniye, ntibibahende kandi inkiko zikazashobora gutanga ubutabera ku gihe kifuzwa n’abaturarwanda bazigana.
Minisitiri w’ubutabera mu Rwanda Dr. Emmanuel Ugirashebuja avuga ko aho isi igeze, ikoranabuhanga rigomba kwimakazwa mu nzego zose harimo n’ubutabera.
Ibi birihutirwa kubera ko 50% by’abatuye isi bagorwa no kugera ku butabera, bityo ikoranabuhanga rikaba ryaziba icyo cyuho.
Avuga ko gukoresha ikoranabuhanga ari ingenzi kandi bishoboka kubera ko hari n’ibyo u Rwanda rwakoze muri uru rwego kandi byagize akamaro.
Yaba Nkundabarashi yaba Ugirashebuja ibyo byose babivugiye mu Nama mpuzamahanga iri kubera mu Rwanda yitabiriwe n’abakora mu butabera ngo barebere hamwe aho gukoresha ikoranabuhanga bigeze bizamura ireme ryabwo n’umusaruro butanga mu kunga abantu.