Nyakubahwa Ambasaderi w’u Bushinwa Mu Rwanda Rao Hongwei yahaye Taarifa ikiganiro ku mubano wa kiriya gihugu n’u Rwanda muri iki gihe U Rwanda rwizihiza imyaka 27 rwibohoye n’imyaka 100 u Bushinwa buyobowe n’ Ishyaka CPC…
Taarifa: Nyakubabwa mutangire mwibwira abasomyi bacu
Amb Rao: Ni iby’agaciro kuganira na Taarifa kandi nsuhuje abasomye bayo. Nageze mu Rwanda muri Gashyantare 2017, ubu maze imyaka ine nkorera muri iki gihugu nk’Ambasaderi w’u Bushinwa.
Iki gihe maze inaha nabonye byinshi biri mu mico y’Abanyarwanda harimo gukorana imbaraga, umuco wo kwigira, urugwiro n’ikinyabupfura.
Nasuye Intara enye zose z’u Rwanda ngera mu turere 15.
Ikindi cyiza navuga ni uko muri iki gihe maze ndi inaha nagize amahirwe yo kubona Perezida w’igihugu cyanjye, Nyakubahwa Xi Jinping agisura mu mwaka wa 2018. Hari muri Nyakanga.
Ndagira ngo mvuge ko mu myaka mike ishize umubano w’ibihugu byacyu wateye imbere kurusha uko byahoze kandi ibi birashimishije.
Nzakomeza guharanira ko tubana neza.
Taarifa: Iyo murebye musanga ari uwuhe mwihariko igihugu cyanyu gifite mugereranyine n’ibindi ku isi?
Amb Rao: Nureba neza uzasanga buri gihugu gifite umwihariko ushingiye ku mateka yacyo n’inzira cyahisemo ngo gitere imbere. Ubushinwa nicyo gihugu kikiri mu nzira y’amajyambere( developing country) giteye imbere kurusha ibindi biri muri iki cyiciro. Kubera iyo mpamvu rero ahubwo navuga ko hari byinshi buhuriyeho n’ibindi bihugu.
Twaciye mu bibazo bimwe birimo ubukene ariko ubu turangamiye imbere heza hashingiye ku bikorwa by’abaturage bacu.
Ku buyobozi bukomeye bw’ishyaka CPC u Bushinwa bwarahanyanyaje, uyu munsi bugatsinda, ejo bikanga…ariko bwanga kuva ku izima burakomeza ubu aho bugeze murahabona.
Uburyo bwo kuyobora igihugu cyacu twahisemo bwatumye abagituye barenga miliyari 1.4 bava mu bukene. Dutanga kandi umusanzu wacu mu kuzamura imibereho myiza y’abandi kandi tukifatanya mu bikorwa byo kubacungira umutekano.
Ikindi ni uko intambwe twateye mu guteza imbere igihugu cyacu yahinyuje abibwiraga ko inzira yo gutera imbere ari igiye umujyo umwe, iyo bamwe bumvaga ko ariyo nziza kurusha izindi.
Inzira yo kwiteza imbere buri gihugu gihisemo iba igomba kubahwa.
Taarifa: U Bushinwa buherutse kwizihiza imyaka 100 ishize buyoborwa n’ishyaka CPC. Ni ibiki mwaratira abandi ryagejeje ku babutuye?
Amb Rao: Reka nguhe ingero nke zifatika.
Igihugu cyacu cyari kiri mu bifite abakene benshi kurusha ibindi ku isi, ariko ubu ni igihugu giteye imbere cyane. Ndetse hari abavuga ko ari icya kabiri mu bukire.
Nicyo gifite inganda nyinshi, kiba ari nacyo kigurisha byinshi hanze. U Bushinwa bukorana ubucuruzi n’ibihugu 120 ku isi.
Mu myaka ya 1950, u Bushinwa bwakoraga intebe, ameza, amatasi n’ibisuperi. Ubu ni igihugu gihagaze neza mu iterambere iryo ariryo ryose watekereza.
Dukora imadoka zikoresha amashanyarazi, dukora ibyogajuru, dufite gari ya moshi ziri mu zihuta kurusha izindi ku isi, mbese ibyiza twagezeho ni byinshi.
Guhera mu mwaka wa 1952 kugeza mu mwaka wa 2020 umusaruro mbumbe w’u Bushinwa wavuye kuri miliyari 67.91z’ama Yuan( amafaranga akoreshwa mu Bushinwa) zigera kuri miliyari ibihumbi 101 by’ama Yuan ni ukuvuga miliyari ibihumbi 14.7 $.
Wikubye inshuro 200.
Mu mwaka wa 1949, icyizere cyo kubaho cy’Umushinwa cyari imyaka 35 ubu ni imyaka 77.
Hari n’izindi ngero ntarondora.
Mu magambo avunaguye rero, ishyaka CPC ryazamuye u Bushinwa rituma buba igihugu kihagazeho kandi gifite abaturage bubashywe
Taarifa: Ku rundi ruhande ariko hari abavuga ko nta Demukarasi iba iwanyu?
Amb Rao: Uramutse ugeze mu Bushinwa nibwo wabona ko ishyaka ryacu riharanira Demukarasi n’ubwisanzure bw’ababutuye.
Hari umunyamakuru wo muri Amerika wakoreraga Associated Press mu mwaka wa 1944 wasuye u Bushinwa mu Ntara ya Yan’an atangazwa n’uko yasanze abahatuye babayeho mu buryo bwubahiriza amahame ya Demukarasi.
Uwo munyamakuru ni Günther Stein.
Muri iki gihe u Bushinwa buhangayikishijwe no kurinda abaturage babwo kongera kwandura no kwanduzanya icyorezo COVID-19.
Muri iki gihe hari bake tubona bandura airko muri rusange abaturage bacu basa n’abatsinze kiriya cyorezo.
Ikinyamakuru kitwa The Washington Post giherutse gutangaza ko abaturage bacu bize Leta yabo ku kigero cya 98%. Iki ni ikindi kimenyetso cya demukarasi.
Ikindi ngira ngo mbwire abasomyi ba Taarifa ni uko demukarasi atari nka Coca Cola usanga iryoha kimwe ku isi hose.
Amahame yayo agomba gushyirwa mu bikorwa hashingiwe ku mico n’amateka ya buri gihugu.
Icy’ingenzi ni uko abaturage babaho batekanye kandi bumva ko Leta yabo ibari hafi. Ubushake bw’abaturage nibwo bw’ibanze.
Taarifa: Ibyandikwa mu binyamakuru byerekana ko Amerika ishaka gukoma mu nkokora umuvuduko w’iterambere ry’u Bushinwa. Ese mubona bazabishobora?
Amb Rao: Nemera ntashidikanya ko muherutse kumva ko u Bushinwa n’Amerika biherutse kwizihiza imyaka 50 ishize bihuriye ku mukino wa Ping-pong. Uriya mukino ni kimwe mu bintu byerekana ko Abanyamerika n’Abashinwa bashaka gufatanya bakarenga ibyabatandukanya ahubwo bagafatanya mu iterambere.
Hano ndashaka kuvuga ko nta muntu cyangwa igihugu u Bushinwa buhanganye nawe. Nta n’ubwo dushaka kuyobora Isi. Icyo twifuza ni uko abaturage bacu batera imbere, kandi tugafatanya n’inshuti zacu mu iterambere rirambye.
Tuzagerageza kubana neza n’uwo ariwe wese. Perezida wacu Xi Jinping aherutse kuvuga ko u Bushinwa n’Amerika ari ibihugu biri gukorana kugira ngo birebe uko byabana neza, nta kibangamiye ikindi, tugakorana hagamijwe iterambere.
Taarifa: Ko U Rwanda ari igihugu gikennye mubona umubano warwo n’u Bushinwa ushingiye kuki?
Amb Rao: Nta gihugu na kimwe u Bushinwa budaha agaciro. Kiba gikize, gikennye, ari kinini cyangwa ari gito, uko cyaba kimeze kose, turakorana.
Dufite amahame twise Five Principles of Peaceful Coexistence. Niyo agenga imibanire yacu na buri wese. U Rwanda n’u Bushinwa ni ibihugu byombi byanyuze mu bibazo birimo ubukene, ariko ubu biri kuzamuka mu iterambere.
Twese twabonye ubwigenge turibohora binyuze ku ruhembe rw’umuheto.Ibi ni bimwe mu bintu by’ingenzi naheraho mvuga ko iki gihugu dufite byinshi dusangiye kandi twakomeza kubakiraho mu mubano wacu ugamije iterambere rinyuze mu bwubahane.
U Rwanda n’u Bushinwa bifitanye amateka guhera mu mwaka wa 1971, imyaka igiye kurenga 50 tubana mu bwubahane n’ubufatanye.
Nagira nkumenyeshe ko uruzinduko Perezida wacu aheruka kugirira muri iki gihugu rwafunguye paji nshya mu mubano wacu!
Abatuye ibihugu by’Afurika muri rusange n’abatuye u Rwanda ni abavandimwe, bashiki na basaza bacu.
Taarifa: Hari ibihugu byo mu Burayi n’Amerika bivuga ko u Bushinwa bugamije gusahura umutungo kamere w’Afurika bukayisiga itagira urwara rwo kwishima. Mutekereza ko ababivuga babiterwa n’iki?
Amb Rao: Ababivuga babiterwa n’uko babibona ariko si ko biri.
Turi igihugu cyubaha inshuti zacyo. Dukorana n’igihugu cya Afurika dushingiye ku byifuzo byacyo, ntitujya tugira uwo dushyiraho igitutu.
Nta gihugu tujya tubwira ngo ‘kora ibi tubone kuguha inkunga’. Oya!
Buri gihugu kigira ibyacyo kikamenya n’uko kibicunga.
Muri Afurika tumaze kuhubaka imihanda n’ibiraro bifite uburebure bwa kilometero 6000.
Twahubatse ibibuga by’indege 20 n’imirongo y’amashanyazi irenga 80.
Twubatse ibitaro 130, sitade 45, amashuri 170, twohereza n’abaganga 21,000 mu bihugu 48.
Twahaye serivisi z’ubuvuzi abaturage b’Afurika miliyoni 220.
Ibi byerekana ko tubanye neza.
Abavuga ko dushaka gusahura Afurika ni abadashaka ko tubana neza n’aba baturage b’abavandimwe.
Gufasha Afurika bikwiye kuba intego ya buri wese, ntibibe uburyo bw’ibihugu bikize bwo kwerekana ubuhangange bwabyo.
Taarifa: Mubona hari igihe u Bushinwa buzatanya n’u Rwanda ngo rubone 5G?
Amb Rao: Iri koranabuhanga rigezweho muri iki gihe kandi niryo rizazana iterambere ridasanzwe mu gihe kiri imbere.
Mu rwego rwo kubahana no gufashanya, u Bushinwa bwiteguye kuzaganira n’ibihugu byose bibishaka hakarebwa ibisabwa kugira ngo ririya koranabuhanga rigere aho barishaka.
Taarifa: u Rwanda ruherutse kwizihiza isabukuru y’imyaka 27 rumaze rwibohoye. Ni ubuhe butumwa muha Abanyarwanda?
Amb Rao: Imyaka 27 ishize yerekana ko u Rwanda ruri mu nzira nziza y’iterambere rigamije imibereho myiza y’abarutuye. Perezida Paul Kagame na FPR-Inkotanyi berekanye ko u Rwanda ari igihugu gishobora kwishakamo ibisubizo.
U Rwanda ni igihugu kiri mu bya mbere muri Afurika biha abaturage babyo iterambere kandi byorohereza ubucuruzi kurusha ibindi. Nshimishwa no kurubona rutera imbere kandi ruyobowe na Guverinoma ikorera mu mucyo.
Iki gihugu ni kiza kandi nifurije Abanyarwanda bose ishya n’ihirwe.