Mu Rwanda
Mu Mafoto: Abahinde Bo Mu Rwanda Batashye Ingoro Yabo Ya Mbere Yo Gusengeramo


Abana batozwa bakiri bato indirimbo za kidini

Ababyeyi baba bambaye bikwije

Abagabo nabo bagira uko bambara iyo bafite inshingano muri iri dini

Uyu mugore yari yahimbawe
Ni ubwo bwa mbere mu myaka irenga 100 Abahinde bageze mu Rwanda, bubatse ingoro y’idini ry’abo ry’Abahindu.
Ni ingoro yubatswe mu Karere ka Kicukiro ahitwa i Nyanza hafi y’ahari gare ya Nyanza uzamuka ugana ku Irebero.
Ikikijwe n’ubusitani bwiza kandi ahantu hari amahumbezi.
Ubwo yatahagwa, hari Abahinde b’ingeri zose barimo abana, abagore, abagabo abasaza n’abakecuru..bose bari bazanywe no gutaha urwo rusengero rw’imana zabo kuko bagira nyinshi.
Icyakora iyitwa Krishnah niyo izitegeka ikaba n’isoko y’uburumbuke n’amahirwe by’Abahinde.

Ingoro iri Kicukiro ugana ku Irebero

Krishinah ni imana yubahwa cyane mu idini ry’Abahindu

Igiti kigororwa kikiri gito. Abana baje kwiga indangagaciro z’Abahinde

Abana bari baje kureba aho bazajya basengera
Amafoto@Taarifa.Rwanda