Mu Mafoto: Igitaramo Cya Israel Mbonyi Cyitabiriwe Bishimishije

Umuhanzi nyarwanda usanzwe uririmba indirimbo zihimbaza Imana witwa Israel Mbonyi yabwiye Taarifa ko igitaramo yaraye akoreye muri Israel cyamushimishije cyane.

Avuga ko asanzwe akunda kiriya gihugu kubera ko ari igihugu cy’amateka ya Bibiliya, igitabo yubaha cyane.

Ni igitabo kandi akunda gukuramo inganzo akoresha ahimba indirimbo.

Amafoto y’igitaramo yakoresheje yerekana ko igitaramo cye kitabiriwe bishimishije.

- Advertisement -

Ni igitaramo cyitabiriwe kandi na Ambasaderi wa Israel mu Rwanda Dr Ron Adam.

Igitaramo cye cyabeye ku musozi wa Carmel, uyu ukaba uvugwa muri Bibiliya mu gitabo cy’Abami ba Mbere 18:20-39 ahavuga ko umuhanuzi Eliya yasenze Imana y’ukuri ikamwumva  umuriro ukamanuka ugatwika igitambo ibigirwamana bya Baal byari byananiwe gutwika.

Izi Baal zari zarazanywe Yezebeli wari umugore w’umwami Ahabu.

Mbonyi acuranga gitari
Ambasaderi wa Israel mu Rwanda Ron Adam
Avraham Tal umwe mu bahanzi bo muri Israel bakunzwe kurusha abandi
Igitaramo cyabereye ahitwa ku musozi wa Carmel
We na Tal baririmbye One Love
Mbonyi yabwiye Taarifa ko Israel ari igihugu akunda
Azataha taliki 24, Mata, 2022
Afite itsinda ririni ry’abahanzi bamuherekeje
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version