Kuri uyu wa Gatanu tariki 29, Ukwakira, 2021 nibwo Perezida Paul Kagame yitabiriye ubutumire bw’inama y’iminsi ibiri yatangiye kuri uyu wa Gatandatu tariki 30, Ukwakira, 2021.
Iri kubera mu Butaliyani ikazarangira kuri iki Cyumweru tariki 31, Ukwakira, 2021.
Ni Inama y’Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma 20 bikize ku Isi (G20).
Izibanda ku bijyanye n’ubuzima n’izahuka ry’ubukungu muri ibi bihe by’icyorezo cya COVID-19, imihindagurikire y’ibihe n’ingufu.
G20 isanzwe ari Ihuriro ry’ibihugu bifite nibura 80% by’umusaruro mbumbe w’isi yose, 75% by’ubucuruzi bwose na 60% by’abaturage b’uyu mubumbe.
Ibyo bihugu ni Argentina, Australia, Brazil, Canada, u Bushinwa, u Bufaransa, u Budage, u Buyapani, u Buhinde, Indonesia, u Butaliyani, Mexico, u Burusiya, Afurika y’Epfo, Saudi Arabia, Korea y’Epfo, Turikiya, u Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Ubumwe bw’u Burayi. Espagne nayo itumirwa nk’umushyitsiuhoraho.
Buri mwaka kandi uretse biriya bihugu 20, izi nama zitabirwa n’ibindi bihugu byatumiwe, ari narwo rwego Perezida Kagame yitabiriyemo inama. Hanatumirwa n’abandi bayobozi b’imiryango mpuzamahanga n’indi ihuza uturere.
Iyi nama irabera muri Rome Convention Centre ‘La Nuvola’.