Connect with us

Mu Rwanda

Mu Mafoto: Uko Abafana Ba Arsenal Bakiriye Ibyamamare Bya Arsenal

Published

on

Yisangize abandi

Ubwo abafana ba Arsenal bakiraga abagabo babiri bayikiniye kakahava ari bo Robert Pires na Ray Parlour, byari ibyishimo bidasanzwe.

Bamwe muri bo bavuze ko kwishimira bariya bagabo bifite ishingiro kuko ubwo bari abakinnyi ba Arsenal ngo nibwo iyi kipe nibwo iheruka guha abafana bayo ibyishimo.

Kuva icyo gihe ngo ntirongera kubashimisha nk’uko byahoze.

Aba bafana barimo bamwe badatinya kuvuga ko Arsenal ari yo kipe yo mu Bwongereza ifanwa n’Abanyarwanda benshi basabanye na bariya bagabo.

Abayobozi bakuru mu Kigo cy’igihugu gishinzwe iterambere, aribo Clare Akamanzi na Ariella Kageruka nabo bari bahari.

Clare Akamanzi utahatinze, yashimiye bariya bagabo kuba baraje mu Rwanda kandi ababwira ko imvura igwa ari isubira, ko nibabona umwanya bazagaruka kandi ko bisanga.

Amafoto icumi yerekana uko byari bimeze muri macye:

Abafana ba Arsenal bari babucyereye

Ubwo bari bageze muri Hoteli bakiriwemo

Ariella Kageruka abaganiriza mbere y’uko binjira bakaganira n’abafana

Ray

Pires

Ubwo bahaga ikiganiro abafana babo

Umuyobozi muri RDB ushinzwe ubukerarugendo Madamu Ariella Kageruka

Clare Akamanzi ati: ” Murisanga mu Rwanda, muzagaruke”

Fan Clubs zari zihagarariwe muri iki gikorwa

Abafasha ba biriya byamamare

Bishimiye uko baganiriye n’abafana ba Arsenal mu Rwanda

Abafana ba Arsenal bari bafite amatsiko yo kumva ibigwi by’aba bagabo bagacishijeho kakahava

Bavuze ko basanze mu Rwanda hari ikirere cyiza

Bafashe ifoto y’urwibutso

 

Copyright © 2020-2023 - Kinyarwanda Version