Mu Mafoto: Uko Inama Yahuzaga Abagaba B’Ingabo Zirwanira Mu Kirere Yashojwe

Kuri uyu  wa Gatanu nibwo harangijwe inama yahuje Abagaba b’Ingabo zirwanira mu Kirere zo ku Mugabane w’Afurika n’ingabo z’Amerika zikorera mu Afurika yari imaze iminsi ibera muri Kigali Convention Center.

Yarangijwe n’Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda General Jean Bosco Kazura.

Ubwo yatangizaga iriya nama, Perezida Paul Kagame yavuze ko umutekano n’iterambere bitajya bisigana.

Yari igamije kungurana ibitekerezo k’ubufatanye bw’ingabo zirwanira mu kirere, by’umwihariko hakibandwa  ku bwikorezi bw’abantu n’ibintu muri Afurika, ibyo bita Strategic Airlift.

- Advertisement -

Yateguwe ku bufatanye n’ubuyobozi bw’ingabo za Amerika zirwanira mu kirere zikorera mu Burayi n’izikorera muri Afurika (USAFE-AFAFRICA).

Umwe mu basirikare bakuru bitabiriye iyi nama
Col Innocent Munyengango wigeze kuba Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda
Umugaba w’ingabo z’u Rwanda zirwanira mu kirere Lt Gen Jean Jacques Mupenzi
Iyi nama yahuje abagaba b’ingabo zirwanira mu Kirere bo muri Afurika
Umwe mu bagore baba mu ngabo z’Abanyamerika zirwanira mu Kirere
Undi musirikare mu ngabo z’u Rwanda zirwanira mu kirere witabiriye iyi nama

Amafoto: Moise Niyonzima

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version