Mu Mezi Atandatu CIMERWA Yungutse Bwikube Gatanu

Ikigo gikora Sima kitwa CIMERWA  cyatangarije Taarifa ko mu mezi atandatu cyungutse bwikube gatanu ugereranyije n’uko byari bimeze mu mezi atandatu y’umwaka ushize. Urwunguko rwa CIMERWA uyu mwaka rungana na Miliyari Frw5.5.

Ku rundi ruhande, iki kigo kivuga ko cyungutse ku kigero cya 45% ugereranyije n’uko byari mu mwaka wa 2021.

Hashize ibyumweru bibiri iki kigo gisohoye raporo ivuga uko urwunguko rwacyo rwagenze.

Taarifa yabajije umuyobozi wa CIMERWA umuvuno bakoresheje ngo bagere kuri uriya musaruro.

Bwana Albert Sigei avuga ko byagezweho binyuze mu gukoresha neza amafaranga, birinda gutagaguza imbaraga ariko nanone abakozi bakitabwaho kugira ngo badasonza cyangwa bakarwara bikagira ingaruka ku kigo.

Taarifa: Nimutubwire uko urwunguko rwanyu rwagenze

Igisubizo: Urwunguko rwacu rwageze kuri 45% ugereranyije n’uko byagenze umwaka ushize kandi ndakumenyesha ko inyungu zikubye inshuro eshanu. Inyungu yacu yageze Miliyari  Frw 5.2

Iyo uhuje inyungu twabonye yose muri uyu mwaka wose ukayibara udakuyemo inyungu, usanga twarinjije Miliyari Frw 9.4, akaba yariyongereye ugereranyije n’uko byagenze umwaka ushize kuko ho twabonye Miliyari Frw1.9.

Ijambo ryabwiye abakiliya bacu ntitwaritezutesho.

Taarifa: Mubikesha ayahe mayeri?

Taarifa yabajije umuyobozi wa CIMERWA umuvuno bakoresheje ngo bagere kuri uriya musaruro

Igisubizo: Icyo navuga mbere na mbere ni uko dufite ikigo gikora mu buryo buboneye. Ibyacu byose biri ku murongo. Twashyizeho uburyo bufatika bwo kurinda ko abakozi bacu bazahazwa na COVID-19 . Ikindi navuga ni uko twakoze uko dushoboye kugira ngo abadukesha ibi twagezeho ni ukuvuga abakozi, batazahazwa n’ingaruka z’ibibazo biri ku isi harimo n’intambara yo muri Ukrane yashojwe n’u Burusiya.

Twaje gusanga burya mu bumenyi bwacu harimo ubushobozi bwo kubyaza umusaruro ibibazo  bituruka hirya no hino ku isi.

Ntabwo duheranwa n’ibibazo ahubwo dukora k’uburyo bitubera uburyo bwo gutera intambwe.

Ingingo ya kabiri yatumye tugera kuri uyu musaruro ni uko abakozi b’iwacu bakorera hamwe. Kubaka itsinda ry’abakozi bashoboye ni ingenzi kugira ngo bagere ku byo biyemeje.

Ntitujya dutezuka ku ntego kandi ibi bituma tugera kuri byinshi.

Dukora nk’urutare, ibyo twita JABALI.

Twirinda ko mu mikorere yacu hazamo urujijo, ugasanga ibintu bikorwa ariko utabona aho bigana, bigateza vurugu vurugu mu mitwe n’imikorere y’abakozi

Ku mwanya wa gatatu hazaho gukurikirana niba ibyo twiyemeje gukora bikorwa koko.

Ibitekerezo byiza no kugira umurongo ni ingenzi ariko ikibihatse ni ukugeba niba ibyo twemeje koko byarakozwe neza kandi ku gihe twemeranyije.

Aha ndaguha urugero rw’uko guhera mu mezi atandatu yarangiye Taliki 30, Werurwe, 2022 twakoze uko dushoboye kugira ngo uruganda rwacu rukomeze gutanga umusaruro kandi ufatika.

Ndakumenyesha kandi ko imikorere yo mu Rwanda n’umwuka wa Politiki w’aho biri mu bintu byatumye dukora twisanzuye, mu buryo bukurikije amategeko kandi ntakubeshye twarungutse, turasora, ibintu bigenda neza.

Ndashima kandi ko Leta y’u Rwanda yashyizeho uburyo bwo gufasha ibigo kongera kuzanzamuka kugira

ngo bidazahazwa n’ingaruka za COVID-19 n’ibibazo isi irimo muri iki gihe.

Imishinga minini u Rwanda rwashoyemo amafaranga yatumye CIMERWA ibona isoko, iragurisha irunguka.

Iyo mishinga irimo uw’ikibuga cy’indege cya Bugesera n’indi migari.

Taarifa: Ibyo mutubwiye byagize uruhe ruhare mu kuzamura umusaruro?

Igisubizo: Uruhare byagize mu kuzamura umusaruro ugaragarira mu mibare dufite. Imikorere twavuze haruguru yatumye nta kintu kidindira mu byo twakoraga kandi bigaragara mu musaruro twagize. Abakozi bacu ni abo gushimirwa kuko bakoze batikoresheje kandi buri wese agaharanira kuzuza inshingano ze, atavundiye mugenzi we.

Ikindi ni uko n’umusaruro twohereza hanze wiyongereye ku kigero kirenga 60% ugereranyije n’uko byagenze umwaka ushize.

Taarifa: Iyo umuntu abateze amatwi, yumva ko mufite icyizere cy’uko no mu mezi ari imbere ibintu bizaba byiza!

 Igisubizo: Icyo nshaka kuvuga hano ni uko twiyemeje gukora uko dushoboye ntitudindire mu kazi kacu uko ibintu byaba bigoranye kose. Tuzakomeza gukora kandi ndakwizeza ko ibyacu bizagenda neza kuko uretse n’inyungu dufite, dufite n’amahirwe yo gukorera mu gihugu gishaka ko business zitera imbere.

Dufite umugambi w’uko Sima yose u Rwanda ruzakenera ruzayibona ndetse tugasagurira n’amasoko yo hanze.

Ndakumenyesha ko isoko ry’u Rwanda muri iki gihe ribona sima ingana na Toni 900,000 ni ukuvuga ko ingana n’ibilo 65 bya Sima ku muntu kandi mu mwaka.

Iyi mibare yerekana ko iki gihugu gikeneye Sima ihagije kandi si cyo cyonyine kuko no mu Karere u Rwanda ruherereyemo n’aho barayishaka.

Taarifa: Mu mibare yanyu mwaba muteganya kuzongera amafaranga mwashoye ku isoko ry’imigabane? Abantu muri iki gihe imifuka yarumye.

Igisubizo: Ingaruka za COVID-19 n’uburyo ibintu byifashe muri iki gihe byagize ingaruka kuri buri wese mu batuye isi, yaba ari umuntu ku giti cye cyangwa ibigo.  Ikindi cyagaragaye ni uko kuri iyi si nta mugabo umwe.

Ikibazo kibaye iwawe kingiraho ingaruka, ibiri mu gihugu kimwe bikagira ingaruka ku biri mu kindi gutyo gutyo.

Mu magambo avunaguye, ndemeza ko natwe twagizweho ingaruka n’ibyabaye ku isi  kandi ni mu gihe kuko turi mu gihugu, nacyo kibaka ku mugabane nawo ukaba ku isi.

Ejo bundi muherutse kubona ko n’ibiciro bya Essence byazamutse.

Twasanze ari ngombwa ko dufata ingamba kugira ngo dufashe abaturage bacu kudahungabanywa n’izamuka ry’ibiciro kandi natwe dukenera ibikomoka kuri petelori mu kazi kacu.

Dufite kandi intego y’uko abatuye u Rwanda bagomba guhabwa sima ihagije ubundi tugasagurira n’amasoko.

N’ubwo ibintu bitameze neza muri rusange, icyo navuga ni uko nka CIMERWA tuzakomeza gukora uko dushoboye kugira ngo inyungu iboneke, duhembe abakozi bacu, duha abaturage Sima bashaka, inyungu yacu iboneke.

Wibuke ko imibare yacu yerekana ko tudahagaze nabi. Ibi rero ni umusingi wo gukomeza kubakira ho.

Taarifa: Ni uwuhe mugambi CIMERWA ifite ngo ikomeze kugurisha sima mu bihugu bituranye nayo kandi nabyo bikora sima?

Igisubizo: Mu nganda nk’izi zacu, hari icyo bita isoko ryikora. Bivuze ko ubusanzwe iyo abaguzi bakeneye sima cyangwa ikindi kintu, ibibazo bya Politiki ntibitindwaho ahubwo abafite ibyo bakeneye barabihaha hatitawe ku kindi icyo ari cyo cyose.

Erega n’Abanyarwanda baciye umugani ngo ‘Akeza karigura’.

Ikibazo kivuka mu nganda nk’izi zacu ni ikiguzi cy’ibikoresho bikenerwa kugira ngo sima ikorwe. Twe nk’u Rwanda dufite amahirwe kuri iyi ngingo kubera ko CIMERWA iri mu gace kabamo amabuye ahagije adufasha mu kazi kacu.

Abo duhurira kuri iri soko, bo bashobora kuba batabona ayo mahirwe. Erega igihe kirageze ngo Abanyarwanda bagere ku isoko mpuzamahanga bahajyane ibyo bakora kandi bihangane ndetse bigurwe.

Tugomba gutekereza ibintu bihanitse!

Ikibazo: Ko COVID -19 isa n’iri kugenza amaguru make, ni he muteganya gukomeza gushora?

Igisubizo: Dufite imigambi ifatika kandi irambye yo guharanira ko imiyoborere y’ikigo cyacu igera ku ntego kandi abakozi bacu bakagira ubuzima bwiza n’abafatanyabikorwa bacu ntibatuvebe. Ibi kandi si iby’ubu kuko na mbere ya COVID-19 nabwo twari duhagaze bwuma.

Ni urugendo tudateganya guhagarika.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version