Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Mu Mibare: Ingengabitekerezo Ya Jenoside Yari Yifashe Ite Mu Myaka 3 Ishize
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Kwibuka27Mu Rwanda

Mu Mibare: Ingengabitekerezo Ya Jenoside Yari Yifashe Ite Mu Myaka 3 Ishize

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 06 April 2021 8:05 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu gihe hasigaye iminsi itanu ngo Abanyarwanda bongere kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha byahaye gasopo abakora ibyaha bifitanye isano no kuyihakana no kuyipfobya.

Mu bihe bitandukanye no mu myaka ine ishize, mu bice by’u Rwanda havuzwe abantu bakoze ibyaha ubugenzacyaha buvuga ko bifitanye isano no gupfobya Jenoside no kuyihakana.

Muri byo harimo kuterekana aho abantu runaka bataye imibiri, bikagaragara ko bahiyishe nkana, gutama inka n’imyaka y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’ababakomokaho, kwandika inyandiko zibatera ubwoba cyangwa zigamije kubahungabanya n’ibindi.

Tumwe mu turere byagaragayemo ni Kicukiro, Nyabihu, Bugesera, n’ahandi.

Muri 2017 hari abantu bitwikiriye ijoro batema inka y’umugabo warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi utuye mu Karere ka Kicukiro.

Nyuma yaje kuremerwa na bamwe mu barokotse Jenoside barimo abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside barangije Kaminuza bibumbiye muri GAERG.

Mu karere ka Bugesera hari umuntu washyize urwandiko ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ntarama rwanditse ruti: ‘TUZAHORA TUBIBAGIRWA’

I Nyabihu naho hari umugabo watemye inka nyinshi z’umugabo wari uzororeye mu rwuri ruri mu ishyamba rya Gishwati.

Hari n’ahandi abantu bitwikiraga ijoro bagatema urutoki cyangwa bakarandura imyaka iteye mu isambu y’uwarokotse Jenoside.

Hari n’abarokotse Jenoside bishwe. Ikindi ni uko hari abakoresha imbuga nkoranya mbaga bagapfobya cyangwa bagahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Imibare itangwa n’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, ivuga ko muri rusange biriya byaha byagabanutse guhera muri 2018.

Uyu mwaka nibwo icyaha cy’ingengabitekerezo n’ibifitanye isano nayo byabaye byinshi kuko byari ibyaha 542.

Imibare yerekana ko muri 2017, habaruwe ibyaha 497, muri 2018 habaruwe ibyaha 542, muri 2019 habaruwe ibyaha 527 n’aho muri 2020 habaruwe ibyaha 530.

Umuvugizi wa RIB Dr Thierry B. Murangira yabwiye Taarifa ko kugabanuka kwa biriya byaha kwatewe n’uko Leta yashyize ingamba mu guhana ababikora n’ubujyanama butangwa kugira ngo abantu babyirinde.

Itegeko rihana ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isani biteganywa mu Igazeti ya Leta No 25 yo muri Nzeri, 2018

Dr Thierry B Murangira, uvugira RIB
TAGGED:featuredJenosideMurangira
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Inyamaswa ‘Zizi ‘Kwigira Ku Zindi Imyitwarire, Nibyo Bita ‘Umuco’
Next Article Ikifuzo Cya Théoneste Bagosora Cyatewe Utwatsi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Burundi: Umushinjacyaha Aravugwaho Kwiba Amafaranga Ya Leta Akayajyana Tanzania

Nyanza: Nyiri Akabari Akurikiranyweho Guta Umukecuru Mu Bwiherero

Nyuma Yo Kwica Abantu 114 Muri Philippines Inkubi Ikomereje Muri Vietnam

DRC: Uburayi Burasaba Abo Mu Burasirazuba Koroshya Ngo Ubutabazi Bugere Ku Mbabare

Rutsiro: Imbwa Z’Ibihomora Zugarije Pariki Ya Gishwati-Mukura N’Abayituriye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Tanzania: Ishyaka CHADEMA Ryagize Icyo Rivuga Ku Byavuye Mu Matora

DRC: Yarashe Afande We Amuziza Kumurira Amafaranga

Afurika Yunze Ubumwe Yashimiye Samia Ku Ntsinzi Ye

Suluhu Yatangajwe Ko Yatsinze Amatora Y’Umukuru W’Igihugu

Abanyamakuru Bashyiriweho Aho Batemerewe Mu Biro Bya Trump

You Might Also Like

Ubukungu

Ubwoba Ku Bitero By’Ikoranabuhanga Ku Bakiliya Bwatumye MTN Ihanga Agashya

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imikino

Minisitiri Mukazayire Yahaye Abadepite Isezerano Abantu Bakwiye ‘Guhanga Amaso’

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Dagalo Uvugwaho Gukora Jenoside Muri Sudani Ni Muntu Ki?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

DRC: Ingabo Z’Uburundi Zirashinjwa Kwicisha Abanyamulenge Inzara

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?