Ubufatanye Bwa Uganda Na Tanzania Ku Butegetsi Bwa Suluhu Butangiye Bute?

Uganda na Tanzania bari businye amasezerano y’ubufatanye mu gucukura ibikomoka kuri Petelori, bizacungwa na Leta z’ibihugu byombi ariko bigakorwa na Sosiyete y’Abafaransa, Total.

Ni umushinga wo kubaka umuyoboro w’ibikomoka kuri petelori(pipeline) uzava mu Burengerazuba bwa Uganda ukagera ku cyambu cya Tanga kiri muri Tanzania hafi y’Inyanja y’Abahinde.

Ni umuyoboro w’ibilometero 1 440.

Kuri iki rero nibwo Perezida wa Tanzania Madamu Samia Suluhu ari bugere i Kampala kugira ngo asinyane na mugenzi Perezida Museveni amasezerano y’uko uriya mushinga uzubakwa, harimo n’uburyo bwo kwimura no guha ingurane abatuye aho uzacishwa.

Ku wa Gatanu tariki 09, Mata, 2021 nibwo itsinda riyobowe na Minisitiri w’ubutabera no kurinda Itegeko nshinga rya Tanzania , Prof Palamagamba Kabudi ryageze i Kampala mu rwego rwo gutegura uruzinduko wa Perezida Suhulu.

Abari bagize iri tsinda bose baje bambaye kandi bakomeza kwambara agapfukamunwa, ikintu kitabagaho ubwo Tanzania yategekwaga na John Pombe Joseph Magufuli uherutse gutabaruka.

Isinywa ry’uyu mushinga ryari riteganyijwe gusinywa tariki 22, Werurwe, 2021 ako ntibyaba kuko Magufuli yari arwaye kandi arembye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version