KNC Ati: ‘ Dukwiye Kuvugurura Ruhago Yacu’

Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles avuga ko hari ibintu biri mu mupira w’amaguru byari bikwiye gukosorwa kuko biwica.

Yabwiye RBA ko ubwo yatangazaga ko ikipe ye ivuye mu mupira w’amaguru mu Rwanda, yabikoze mu buryo bwe kandi icyavuyemo akibona.

Yemeza ko ibyo yakoze atangaza ko agiye gusesa ikipe ye yabonye umusaruro wabyo.

Ati “Ibyo nakoze ni uburyo bwanjye, sindi bubisobanure. Dukwiriye kuvugurura Ruhago yacu.”

- Advertisement -

Hashize igihe gito KNC atangaje ko ikipe ye itazasubira mu mukino w’umupira w’amaguru mu Rwanda kuko ngo urimo byinshi bidatunganye.

Ikintu abantu bakunze kunenga ni imisifurire.

Imwe mu mpamvu bivugwa ko zitera abasifuzi kwitwara nabi mu kibuga ni ruswa bivugwa ko bahabwa kubera ko nta mushahara uzwi bagenerwa mu gihe kizwi.

Icyakora ntacyo urwego rw’abasifuzi rujya rutangaza kuri iki kibazo kugira ngo rukureho urujijo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version