Mu Mujyi Wa Kigali N’Akarere Ka Kamonyi Bagiye Kubura Amazi

WASAC yamenyesheje abatuye imirenge imwe n’imwe y’Umujyi  wa Kigali n’indi yo  mu Karere ka Kamonyi ko kuva tariki ya 8 -22 Kamena, 2023 hazaba ibura ry’amazi.

Bikubiye mu itangazo WASAC yasohoye rivuga ko iri bura ry’amazi rizaterwa ahanini n’imirimo yo kwagura umuyoboro wa Nzove-Ntora.

Bizatuma  abatuye mu Mirenge ya Nyarugunga na Kanombe yo mu Karere ka Kicukiro, abatuye muri Kacyiru, Kimihurura na Gisozi, Remera, Kimironko, Jabana, Jali, Kinyinya, Nduba, Bumbogo, Ndera na Gatsata mu Karere ka Gasabo babura amazi.

Aha ni  mu Mujyi wa Kigali.

- Kwmamaza -

Imirenge yo muri Kamonyi izabura amazi ni uwa Gacurabwenge, Runda na Rugarika.

Iri bura ry’amazi rizamara iminsi irenga irindwi.

Ubuyobozi bwa WASAC butangaza hagati aho hazabaho gusaranganya amazi ahari kereka ayo muri Rugarika kuko ho imiterere y’aho yihariye.

Muri gahunda y’Igihugu y’Iterambere (NST1), u Rwanda rwihaye intego ko mu 2024, Abanyarwanda bose bazaba bagerwaho n’amazi meza. Ni ukuvuga ku kigero cya 100%.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version