Mu Biryogo Baganirijwe Na Polisi

Abatuye  kimwe mu bice by’umujyi wa Kigali byamenyekanye kurusha ibindi ari ho mu Biryogo baganirijwe na Polisi y’u Rwanda. Umuvugizi wayo Commissioner of Police( CP) John Bosco Kabera yabibukije akamaro ku kubaha ibyapa biranga imikoreshereze y’umuhanda.

Mu Biryogo ( ho muri Nyarugenge) hamamaye ku bintu bitandukanye birimo no kwica amategeko cyane cyane mu gukora ibintu bitujuje ubuziranenge birimo n’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga.

Hari permis ziswe ‘indyogo’ kubera ko ziba ari incurano.

Mu bukangurambaga bwa Polisi yise Gerayo amahoro yibutsa abantu ko umuhanda ari igikorwaremezo gihurirwamo n’abantu batandukanye, icy’ingenzi kikaba kwihanganirana no gukurikiza amategeko asanzwe awugenga.

- Advertisement -

Ni ubukangurambaga bugamije kugera ku nzego zose z’Abanyarwanda kugira ngo baganirizwe ku byiza byo gukoresha neza umuhanda.

Mu Biryogo hari hahuriye abantu b’inzego zitandukanye barimo abana, urubyiruko n’abantu bakuze.

Abagabo bakuru babajije CP Kabera bimwe mu bibazo bari baramubuze ngo babimubaze, arabasubiza.

Abamotari nabo bari baje ari benshi ngo bibutswe ibibi byo kugenda nabi mu muhanda n’icyo bakora haramutse hari umuntu ufite imodoka ubagendeye nabi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version