Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Mu Mujyi Wa Kigali Nta Bikorwa Bizafunga Kubera CHOGM-Meya Rubingisa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
CHOGM 2022Mu Rwanda

Mu Mujyi Wa Kigali Nta Bikorwa Bizafunga Kubera CHOGM-Meya Rubingisa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 20 June 2022 12:20 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa avuga ko mu gihe cya CHOGM nta bikorwa by’ubucuuruzi bizafunga ahubwo ngo abaturage bakomeze gukora ariko banoze kandi batange serivisi neza.

Kuri uyu wa Mbere taliki 20, Kamena, 2022 nibwo i Kigali hatangiye inama y’Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bo mu bihugu bikoresha Icyongereza yitwa CHOGM.

U Rwanda rumaze igihe kinini rwitegura iyi nama iri mu zikomeye rwakiriye.

Iyi nama ibaye nyuma y’imyaka ine habaye indi nkayo.

Ubusanzwe iyi nama iba nyuma y’imyaka ine kandi igihugu cyiyakiriye ni nacyo gikomeza kuyobora uyu muryango mu myaka ibiri ikurikiraho.

Ku byerekeye imikorere y’abatuye Umujyi wa Kigali, ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwavuze ko nta muturage wagombye kugira impungenge z’imikorere kubera ko ngo nta kazi kahagaritswe.

Ubuyobozi bw'umujyi wa @CityofKigali buravuga ko nta bikorwa by’abaturage bizafungwa mu mujyi wa Kigali kubera iyi nama ya CHOGM irimo kubera mu Rwanda,ko ahubwo abanyarwanda basabwa kurushaho gutanga serivisi nziza muri iyi minsi @RwandaLocalGov pic.twitter.com/oPuiR2iFM5

— TV1 Rwanda (@TV1Rwanda) June 20, 2022

Abatuye Kigali bari bafite impungenge ko  hari ibikorwa runaka bizafunga mu rwego rwo kutabangamira abashyitsi ariko izo  mpungenge zavuyeho.

Polisi y’u Rwanda nayo ivuga ko nta mihanda izafungwa umunsi wose ahubwo ngo imihanda igenewe abashyitsi izajya iba ifunzwe mu gihe runaka kugira ngo batambuke ariko yongere ifungurwe.

Hagati aho kandi hari mihanda izajya iba ifunguwe kugira ngo ibe ikoreshwa  kugira ngo hatagira ibikorwa bibangamirwa.

Abatuye Kigali kandi basabwe kurushaho kunoza isuku haba mu ngo zabo, ku mibiro yabo ndetse n’ahabakikije.

Kuri uyu wa Mbere kandi abagize Inama y’Abagore bo mu bihugu bikoresha Icyongereza nibo bateranye ngo baganire uko bamwe bakwigira ku bandi hagamijwe iterambere rusange.

Ku Cyumweru taliki 19, Kamena, 2022 habaye inama yahuje urubyiruko rwo mu muryango Commonwealth.

TAGGED:CHOGMfeaturedKigaliRubingisaRwandaUmujyi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kayonza: Avuga Ko Umwana We W’Imyaka 6 Yasambanyijwe Inshuro Ebyiri Bikazinzikwa
Next Article Perezida Kagame Yitabiriye Ibiganiro Ku Kibazo Cya DRC
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Mushya Azanye Amatwara Adasanzwe

Inteko Iratangaza Icyemezo Ku Byo Iy’Uburayi Iherutse Kuvuga Ku Rwanda

Muntoye Nagarurira Kenya Icyubahiro Yahoranye Kubwa Kibaki- Gachagua

DRC: Batangiye Gukingira Ebola

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

You Might Also Like

Mu RwandaUbutabera

Ruhango: Abasaza Babiri Bagiye Kwiba Umwe Arahagwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Umuco Nyarwanda Wamurikiwe Muri Koreya Y’Epfo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Umuturage Wa Israel Akurikiranyweho Kunekera Iran

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Polisi Ikomeje Gufata Abakiliya B’Abacukura Amabuye Y’Agaciro Batabyemerewe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?