Mu Mujyi Wa Muhanga Barataka Amazi

Abaturage b’Umujyi wa Muhanga bavuga ko amazi yabaye macye kandi ko ari ikibazo kimaze igihe.  Bamwe muri bo bavuga ko bitangaje kuba hirya no hino hari ibigega ariko bigasa n’aho ari umutako kuko nta mazi bibaha  kandi ubusanzwe ari ko kamaro kabyo.

Ikindi ni uko mu myaka yashize, amazi bari bafite yari ahagije ariko muri iki gihe bikaba byarahindutse.

Umwe mu bahatuye witwa Chantal yabwiye UMUSEKE ko iki kibazo gitangiye kugaragara vuba aha.

Avuga ko hari ubwo hashira iminsi ine nta mazi bafite, bakiyambaza ay’akabande.

- Advertisement -

Atuye mu Mudugudu wa Nyarucyamo ya 3 mu Kagari ka Gahogo.

Abenshi mu baturage bataka kubura amazi ni abo mu Kagari ka Gifumba, aka Gitarama, aka Ruli n’aka Makera hose hakaba ari mu Mujyi wa Muhanga.

Umuyobozi wungurije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Muhanga witwa  Bizimana Eric avuga  ko iki kibazo cy’abaturage batabonera amazi ku gihe ‘bakizi’.

Avuga ko impamvu ibitera ari uko muri iki gihe abatuye Umujyi wa Muhanga biyongereye ugereranyije n’igihe ibikorwa by’amazi byawushyiriwemo.

Icyakora ngo ni ikibazo bari gushakira umuti urambye binyuze mu kubaka urundi ruganda rutunganya amazi rwa Kagaga.

Ni uruganda ruzubakwa mu rugabano rw’Umurenge wa Kabacuzi n’Umurenge wa Cyeza ku mugezi wa Bakokwe.

Ngo uruganda rusanzwe ruha amazi abaturage b’Umujyi wa Muhanga rwa Gihuma rurashaje kuko rumaze imyaka 30 rwubatswe.

Umuyoboro w’amazi mushya niwuzura uzaha amazi abaturage barenga 75,000 batuye Umujyi wa Muhanga.

Uruganda rusanzwe ruha amazi abaturage b’Umujyi wa Muhanga rutanga Metero kibe 4000 ariko urundi ruri kubakwa nirwuzura ruzatanga izindi metero kibe 22000 rukazuzura mu mpera za 2023.

Amazi azatangwa na ruriya ruganda, yitezweho kuzahaza abatuye  ingo 2000.

Imibare ivuga ko abafite amazi meza mu Karere ka Muhanga  bagera kuri 68%, mu gihe abafite amashanyarazi mu ngo zabo bangana na 60%.

Umuyoboro mushya w’amazi uri kubakwa ngo uzahe abatuye Muhanga amazi uzuzura utwaye Miliyari Frw 3.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version