Nobelia Tower: Inzu Yihariye Ibungabunga Ibidukikije Iri Kubakwa i Kigali

Hafi yo kwa Rubangura mu Mujyi wa  Kigali hari kubakwa inzu ndende igeretse inshuro 19 izaba ari iya mbere mu kurengerera ibidukikije izaba yubatswe mu Rwanda ndetse no mu Karere ruherereyemo bitewe n’uburyo yubatse.

Iri mu mushinga mugari w’izindi nzu zirengera ibidukikije zizubakwa mu gace nayo iherereyemo mu mushinga wiswe Amarembo City Center.

Nobelia Tower iri kubakwa ahahioze Akagera Motors na Ets Verma , Mironko na Mukangira hafi ya Kigali City Mall na Kigali City Tower.

Mu magorofa 19 harimo agera kuri 16 azakoreshwa nk’ibiro, amaduka, aho bafatira amafunguro n’ibindi bigezweho.

- Advertisement -

Igishushanyo mbonera cya Nobelia Tower kivuga ko izaba ireshya na metero 68.13 ikagira ubuso bwa metero kare 11 469, muri bwo ubugera kuri 9 284 buzaba buriho ibyumba byagenewe ubucuruzi.

Iri kubakwa n’ikigo  cyo muri Espagne cyitwa Carlos Arroyo Architects.

Kiri mu bigo bikomeye bikora  ubwubatsi kandi cyubatse henshi ku isi harimo mu Bubiligi, u Bufaransa, u Bwongereza no mu Budage.

Carlos Arroyo niwe nyiracyo.

Yigishije iby’ubwubatsi muri Kaminuza nka Princeton SOA, Boston MIT, Berlin TU, Bauhaus, Politecnico di Milano, Paris ENSAPLV na Tokyo University.

Muri iki gihe yigisha  muri  Kaminuza yitwa Universidad Europea iherereye i Madrid muri Espagne.

Iyi nyubako yatangiye kuzamurwa muri Kamena 2022 n’ikigo cy’ishoramari cya HABI Ltd.

Gukora igishushanyo mbonera cya Nobelia Tower watangiye mu 2014 urangira mu 2015.

Kugira ngo izabe yujuje ibisabwa ngo irengere ibidukikije ni umushinga wagizwemo uruhare n’ikigo cyo muri Amerika kitwa  Green by Design gitanga ubujyanama mu bijyanye n’imishinga migari y’ubwubatsi irambye kandi irengera ibidukikije.

Abaha inzu inyenyeri zerekana urwego rwazo mu kurengera ibidukikije bahise bayiha inyenyeri.

Ubwo igishushanyo mbonera cyari kimaze kuzura, Nobelia Tower yahise ishyirwa mu cyiciro cy’inyenyeri esheshatu mu kurengera ibidukikije.

IGIHE cyanditse ko abayishyize kuri ruriya rwego, bashingiye ku  bwoko bw’ingufu ikoresha, ibikoresho byakoreshejwe mu kuyubaka, uko yinjiza umwuka n’urumuri ndetse n’uburyo amazi n’imyanda biyivuyemo bikoreshwa.

Abafundi mu kazi

Muri buri cyiciro inyubako  ihabwa amanota ariko ikagira inyenyeri esheshatu iyo igiteranyo cy’amanota yose kiri hagati ya 70-100%.

Iriya nzu izaba ikoresha ingufu z’amashanyarazi zisubira n’amazi make ugereranyije n’izindi.

Izaba yubatse mu buryo bwemerera umwuka kwinjira k’uburyo abayirimo bazajya babasha guhumeka neza hatabanje kwifashisha ibyuma bizana ubuhehere mu nzu.

Izaba ifite ‘panneaux solaires’ zishobora gutanga umuriro ungana na 198,804 kWh ku mwaka.

Ikindi ni uko izafa ifite n’uburyo bwo gutunganya amazi yakoreshejwe k’uburyo yongera gukoreshwa ndetse n’uburyo bwo gutunganya imyanda yose izajya iva mu bikorwa bitandukanye biyikorerwamo.

Ngiyo inzu y’igitangaza iri kubakwa i Kigali.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version