MTN Rwandacell itangaza ko kugeza ubu abaturage bangana na Miliyoni 7.6 ni ukuvuga kimwe cya kabiri cy’abatuye u Rwanda bakoresha umuyoboro wayo. Abandi miliyngaoni 5 zirenga bakoresha Mobile Money mu gihe mu mwaka wa 2023 bari miliyoni 2 zirengaho abantu bake.
Raporo iki kigo cyasohoye kuri uyu wa Gatanu ivuga ko ubucuruzi cyakoze mu mwaka wa 2024 bwacyunguye cyane kandi abagana serivisi zacyo bakomeza kwiyongera.
Muri icyo gihe, MTN ivuga ko yagize inyungu ya 4.6% cyane cyane ku nyungu yavuye ku byo yacuruje ku isoko ry’imigabane, Rwanda Stock Exchange.
Iki kigo kandi kivuga ko amafaranga yose cyungutse nyuma yo gutanga imisoro ari Miliyari Frw 5.3, akaba yarabonetse binyuze mu gushora ahunguka no gutanga serivisi zinogeye abakiliya.
Iyo ugereranyije n’inyungu yabonetse mu gihe nk’iki mu mwaka wa 2023, usanga mu mwaka wa 2024 yarungutse ku ijanisha rya 328.9%
Ni amafaranga yazamutse mu mibare n’ubwo kugeza muri Nzeri, 2024 yari yagize igihombo cya Miliyari Frw 10.8.
Imibare itangwa na MTN Rwandacell ivuga ko umubare w’abakoresha umurongo wayo bahamagarana cyangwa bohererezanya amafaranga kuri Mobile Money wiyongereye ku kigero cya 5.1%, ubu bakaba ari abantu Miliyoni 7.6.
Nk’ubu abakoresha Mobile Money biyongereyeho 30.0%, bigerwaho binyuze mu kongerera abakiliya bayo uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga mu by’imari, ibyo bita Fintech.
Abakoresha murandasi ya MTN nabo bariyongereye ku kigero gifatika kuko, ugereranyije, buri wese ukoresha MTN kuri murandasi yazamuye urwego ayikoreshaho ku kigero cya 35.7%.
Itangazo rigenewe abanyamakuru ryasohowe n’ubuyobozi bwa MTN Rwandacell rivuga ko muri iki gihe abatuye Umujyi wa Kigali bakoresha murandasi ikomeye, idacikagurika.
Buvuga ko no hirya no hino mu Rwanda hagejejwe murandasi ndetse n’uburyo bwo guhamagarana buhamye buri ku kigero kiri hagati ya 99.7% na 87.0%
Ikindi ubuyobozi bwa MTN bwishimira, nk’uko bikubiye mu itangazo ryabwo, ni uko yafashije mu gutuma abaturage batunga telefoni zigezweho zikoresha murandasi ndetse ngo mu mwaka wa 2024 abantu miliyoni 2.7 bahawe ibyo bikoresho bisigaye ari ingirikamaro mu mibereho ya muntu.
Mapula Bodibe uyobora iki kigo avuga ko intego ziri imbere ari zo zikomeye kurushaho.
Ati: “ Twishimira intambwe twateye muri kiriya gihe. Intambwe twateye muri iki gihe yatweretse ko hari byinshi byiza twageraho no mu gihe kiri imbere. Turashaka kongera ahantu tugeza murandasi mu Rwanda. Nta muntu dushaka gusiga inyuma mu iterambere, ahubwo tuzakora ku buryo abantu benshi bakomeza kwizera serivisi zacu”.
Mapula avuga ko mu mwaka wa 2025 ikigo akorera kizakomereza mu murongo cyari kirimo mu mwaka wa 2024.
Chantal Kagame uyobora Ishami rya MTN rishinzwe Mobile Money nawe avuga ko iri shami ryateye intambwe igaragara.
Mu mwaka wa 2024 abakoresha iri koranabuhanga mu guhanahana amakuru babaye Miliyoni 5.3 mu gihe mu mwaka wa 2023 bari abantu Miliyoni 2.7.
Ikindi Mobile Money Rwanda Limited yishimira ni uko ibyo ikora byose biri mu gahunda yo gufasha Guverinoma y’u Rwanda kugeza ikoranabuhanga mu bucuruzi kuri benshi kandi henshi.
MTN kandi yishimira ko mu mwaka wa 2024 yashyize Miliyoni Frw 200 mu mishinga igamije guteza imbere abaturage, akaba yarashowe mu burezi, mu buvuzi, kurengera abana no kubafasha kunoza imirire.
Ni imikorere yakunze binyuze ku bufatanye bwayo na UNICEF.
MTN yatangiye gukorera mu Rwanda mu mwaka wa 1998.
Kuva icyo gihe kugeza ubu, yishimira uruhare yagize mu izamuka ry’ubukungu bw’u Rwanda kandi ikemeza ko bizakomeza.