Amakenga make ari mu bituma abatekera abantu imitwe bakabiba ibyabo babona ibyuho nk’uko abakozi ba RIB babitangaza.
Niyo mpamvu batangiye ubukangurambaga busaba abaturage kujya bashishoza, bakamenya ko burya muri rusange abantu baba bashaka gukora ibibi.
Urwego rw’Ubugenzacyaha mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Kigali bwagariye n’abatuye aka gace bababwira amayeri abateka imitwe bakoresha biba abantu utwabo.
Bikorwa mu rwego rwo gukumira ibyaha nk’uko biri mu nshingano za RIB.
Kimwe mu byaha bikunze kugarukwaho muri ubwo bukangurambaga ni ubwo bita gutuburira abantu.
Abatekera abandi imitwe buhindura amayeri akoreshwa bigatuma kubatahura bigorana.
Abakozi ba RIB basabye buri wese kujya babanza kugira amakenga ku muntu wese ubasabye gukanda akanyenyeri ngo bohereze amafaranga.
Jean Claude Ntirenganya ukora mu ishami rya RIB rishinzwe gukumira ibyaha yabwiye abatuye Umurenge wa Kigali ati: “Ukwiye kubabwa igihe ugiye kohereza amafaranga bigatuma ugira amakenga kuko bizagufasha kutayobya amafaranga cyangwa ngo uyoherereze umutekamutwe”.
Umwe mu baturage akaba asanzwe ari n’Umukuru w’Umudugudu wa Giticyinyoni yavuze ko ubutekamutwe bugeze n’aho umuntu akwishyura kuri Mobile Money agaca inyuma agahamagara kuri MTN ngo bahagarikishe amafaranga yoherejwe kuri telephone y’uwishyuwe.
Umwe mu bakora akazi ko gucuruza serivisi zo kubitsa no kubikuza za MTN yavuze ko nawe yibwe inshuro eshatu, akemera ko ahanini biterwa no kutagira amakenga.
Amategeko avuga ko mu gihe icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya benshi bita ubutekamuwe ugihamijwe n’urukiko uhanishwa ingingo ya 174.
Giteganya ko umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).
Ubukangurambaga Urwego rw’Ubugenzacyaha ruri gukora bufite insanganyamatsiko igira iti: ’Uruhare rwa buri wese mu gukumira ibyaha by’ihohoterwa rishigiye ku gitisina, ubujura, ibyifashisha ikoranabuhanga n’ibindi byiganje”