Kuwa Mbere Taliki 12, Nzeri, 2022 wari umunsi bigaragara ko wari mo gahunda nyinshi z’akazi z’Umukuru w’u Rwanda. Mu masaha ashyira saa sita z’amanywa Perezida Kagame yatangije Inama mpuzamahanga yiga ku iterambere ry’ibyo gutwara abantu n’ibintu mu ndege, akaba yarayitabiriye imbonankubone muri Kigali Convention Center.
Yahavugiye ijambo ryagarutse ku kamaro ko gukomeza gushyira imbaraga mu ishoramari mu bwikorezi bukoresha ikirere kugira ngo habeho kuziba icyuho cyatewe n’iingaruka za COVID-19.
Nk’imwe mu ngamba zo kubuza ko iki cyorezo gikomeza kuyogoza abatuye isi, ibihugu byanzuye ko ingendo z’indege zihagarara.
Birumvikana ko ubucuruzi bukoresha inzira yo mu kirere bwahagaze mu gihe kiri hafi kurenga umwaka.
Mu ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko kugira ngo ubuhahirane bukoresheje indege bworohe kandi butange umusaruro, ari ngombwa ko ibihugu by’Afurika bishyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano yo gufungurirana ikirere, ayo masezerano akubiye mu kiswe Single African Air transport Market.
Akiri kuri Kigali Convention Center, Perezida Kagame yasuye ahamurikirwaga ibijyanye n’ubwikorezi bukoresha ikirere, byamurikwaga n’Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga.
Yari ari kumwe n’abandi banyacyubahiro bayobora ibigo bikomeye bitanga serivisi z’ubwikorezi bw’ibyo mu kirere, abakora Politiki z’ubukungu n’abandi.
President Kagame attended the Africa Aviation Summit & Exhibition, bringing together global aviation leaders, government officials, policy-makers and more for discussions on ideas that will shape the future of the aviation industry #AVAF22. For photos: https://t.co/asID3ctcS6 pic.twitter.com/sU0X5ZHBkL
— Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) September 12, 2022
Kwakira abayobozi mu Urugwiro
Nyuma ya gahunda yo gutangiza iriya nama no kwifatanya n’abandi muri ririya murikabikorwa, Perezida Kagame yagiye kwakirira mu Biro bye abayobozi batandukanye.
Ku ikubitiro yakiriye Umuyobozi mukuru w’Ikigo cya Qatar gishinzwe indege n’ubwikorezi bwo mu kirere kitwa Group of Qatar Airways.
Uyu muyobozi yitwa Akbar Al Baker.
Ikigo Qatar Airways ni cyo gifatanyije n’u Rwanda mu kuzamura urwego rwarwo rw’ubwikorezi bukoresheje indege.
Muri uru rwego, hari kubakwa ikibuga cy’indege cyo mu Bugesera kitezweho kuzaba ari cyo ntangarugero muri serivisi zinoze mu Karere u Rwanda ruherereyemo.
Ibiganiro by’aba bayobozi birangiye, Perezida Kagame mu Biro bye kandi yahakiririye abahagarariye Israel mu bihugu bitandukanye bya Afurika.
Ni ba Ambasaderi barenga icyenda bari baje bayobowe na mugenzi wabo uhagarariye Yeruzalemu muri Kigali witwa Dr Ron Adam.
Nta byinshi byatangajwe ku byo baganiriye ariko ikizwi ni uko umubano w’u Rwanda na Israel ari nta makemwa.
President Kagame also greeted Israeli Ambassadors based in Africa who are holding their annual retreat in Kigali. pic.twitter.com/aewMzk9rth
— Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) September 12, 2022
Amb Ron Adam yigeze kubwira Taarifa ko Israel ifite umurongo mugari kandi uri mu ngeri nyinshi zo guteza u Rwanda imbere.
Ngo ni igihugu cy’inkoramutima ya Israel .
Ikindi ni uko muri Nyakanga, 2021, Israel yatorewe umwanya wo kuba indorerezi mu bihugu bigize Umuryango w’Afurika yunze ubumwe n’ubwo iki cyemezo hari ibihugu byacyamaganye.
Icyo gihe Ambasaderi wa Israel mu Rwanda yabwiye Taarifa ko iriya ari ari ‘indi paji y’amateka yiyanditse.’
Ron Adam ati: “ Iki ni ikintu cy’ingenzi mu mateka. Afurika ni umufatanyabikorwa w’ingenzi ikaba n’inshuti ya Israel kuva kera. Yewe nakubwira ko Afurika ari n’umuturanyi wa Israel.”
Dr Adam avuga ko umubano wa Israel n’Afurika wamaze imyaka myinshi ushingiye k’ubufatanye.
Muri rusange umubano wa Israel n’ u Rwanda umeze neza kandi uko bigaragaga ni umubano uzaramba.
Gahunda zakomereje muri Kenya…
Nyuma yo kurangiza ibyo yari yateguye gukorera mu Rwanda kuri uyu wa Mbere, Perezida Kagame yakomereje urugendo i Nairobi muri Kenya.
Ni urugendo ahanini ruza kwibanda ku irahira rya mugenzi we uherutse gutorerwa kuyobora Kenya witwa William Samoei Ruto.
Ku kibuga cy’indege, Perezida Kagame yakiriwe n’abayobozi bakuru muri Kenya bashinzwe Ibiro bya Perezida mbere y’uko ajya guhura na Ruto.
Mu masaha y’umugoroba, Kagame yahuye na Ruto.
Ku rubuga rwa Twitter rw’Ibiro bya Perezida Kagame handitseho ko yaganiriye na William Ruto uko umubano hagati y’u Rwanda na Kenya warushaho kuzamurwa mu nzego zitandukanye.
Kenya n’u Rwanda ni ibihugu bisanzwe bikorana mu nzego zirimo n’ubucuruzi.
Kubera ko Ruto ari we ugiye kuyobora Kenya mu gihe cy’imyaka itanu, ni ngombwa ko aganira n’ubuyobozi bw’u Rwanda uko umubano w’ibihugu byombi wazarushaho gutezwa imbere.
Nyuma ya Ruto yaganiriye na Filipe Nyusi
Perezida Kagame kandi yaraye ahuye na mugenzi we uyobora Mozambique Nyakubahwa Filipe Nyusi. Baganiriye uko ibihugu byombi byakomeza ubufatanye bisanganywe cyane cyane mu kugarura amahoro muri Mozambique, igihugu kimaze hafi imyaka ine cyugarijwe n’abakora iterabwoba muri Cabo Delgado n’ahandi.
K’ubusabe bwa Mozambique, u Rwanda rwohereje yo abasirikare n’abapolisi kugira ngo bafashe ingabo za kiriya gihugu guhashya bariya barwanyi.
Hagati aho, Inama y’Abaminisitiri muri Guverinoma y’u Rwanda iherutse guterana, yemeje umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano yo guhererekanya abakurikiranyweho ibyaha hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Repubulika ya Mozambique.
Iyi nama yemeje kandi umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y’ubufatanye mu by’amategeko mu rwego mpanabyaha hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Repubulika ya Mozambique.
Iyi nama y’Abaminisitiri yateraye ku Italiki 08, Nzeri, 2022.
Muri rusange ushingiye ku makuru yatangajwe, ng’uko uko umunsi w’Umukuru w’u Rwanda wagenze kuri uyu wa Mbere Taliki 12, Nzeri, 2022.